Ntukongere guceceka! Emeline Penzi na Siana baraguhamagarira gutinyuka kuvuga ibyo Imana yagukoreye, babinyujije mu ndirimbo yabo nshya “Tobora”
2 mins read

Ntukongere guceceka! Emeline Penzi na Siana baraguhamagarira gutinyuka kuvuga ibyo Imana yagukoreye, babinyujije mu ndirimbo yabo nshya “Tobora”

Muri uru gihe isi ikeneye ubutumwa bwubaka imitima, abaramyi Emeline Penzi na Siana bashyize hanze indirimbo nshya y’imitoma n’ishimwe yitwa “Tobora”, igamije gukangura imitima yabantu kutagira ipfunwe ryo guhamya ibyo Imana yabakoreye. Iyi ndirimbo ifite amagambo akomeye atanga ihumure, ubwigenge bwo mu mutima, n’igitinyiro cy’Imana.

Mu gice cya mbere cy’iyi ndirimbo (Verse 1), abahanzi bafata umwanya wo gusubiza amaso inyuma, bibuka uburyo amaraso ya Yesu yaturutse mu rubavu rwe ubwo yabambwaga, yaje kuba igisubizo cy’icyaha cyabo. Hari amagambo akomeye nka:

Amaraso yaturutse murubavu rwiwe… nibyo byanzahuye, binyomora inguma, bimpa kwizera

Aha, baragaragaza ko bakijijwe, baruhutse ku mutima, kandi bahawe kwizera binyuze mu bubabare Yesu yanyuzemo. Bakomeza bavuga ku buzima bwa kera bwari bubi – “nicira isazi mu maso, inyota n’inzara byarabaye akamenyero…” – ariko Imana ikabohora, ikabaha umugisha wa “manu” yabahaze. Prekorusi ishimangira ubutwari bw’Imana no guhagurukira umuntu wacitse intege: Ibitangaza wakoze ntibizibagirana mu mateka y’isi, narumuvumbyi w’amashimwe yabandi, uritamurura, uzura n’ibyanjye.

Aha hatanzwe ishusho y’umuntu wagiraga ishyari cyangwa kwigunga, kuko abona abandi baririmba ibyiza Imana yabakoreye we nta cyo avuga – ariko nyuma Imana ikamukorera ibitangaza, nawe agatangira kuririmba. Korasi ni urufunguzo rw’iyi ndirimbo. Aho umutima usabwa “gutobora” ni ukuvuga kuvuga utikoresheje, gutinyuka no kutagira ipfunwe ryo gutangaza ibyiza Imana yakoze: Ngaho mutima wanjye tobora, wigira ipfunwe ryo kumuhamiriza… Tobora tobora uvuge imirimo y’Imana ku buzima bwawe..Tobora tobora uhamye urukundo rwayo yagukunze kera…

Ubutumwa hano ni uko Imana ihora yiteguye kubabarira, igihe cyose umuntu yicujije, kandi ko ntakwiye kuba ishyanga mu kwerekana ibyo Imana yamukoreye. Mu gice cya kabiri, indirimbo isubira ku mateka yo mu Byanditswe Byera aho Uwiteka yakijije Abisirayeli mu Nyanja Itukura:

“Ndamuririmbira Uwiteka, yanesheje bitangaje, ifarashi n’uwo ihetse yabimariye mu nyanja…”

Aha, bigaragarira buri wese ko Imana ishobora gukora ibirenze ukwemera kwa muntu, kandi ko ibyo yakoze kera ibishobora n’ubu. Abaramyi Emeline Penzi na Siana bazwiho kuririmba indirimbo zubaka umwuka. Binyuze muri “Tobora,” bongeye kwerekana ubuhanga mu miririmbire, amagambo yuzuye ubugingo, ndetse n’ubuhamya butanga ihumure. Ni indirimbo yakorewe mu njyana yuje amajwi asukuye, inogeye amatwi kandi igera ku mutima.

Abayumvise bwa mbere bagize bati: Iyi ndirimbo ni nk’igisubizo ku mutima wananiwe. Irahumuriza, ikubwira ko atari ibyawe gusa byabaye, ko hari Imana igufiteho umugambi.

Ubutumwa bukubiye muri “Tobora” ntibugenewe abakijijwe gusa – ni ubusabe bw’umutima w’Imana ku bantu bose kugira ngo bagire ubutinyuka bwo kuvuga ibyo Imana yabakoreye. Ni ugukangurira abantu kudapfukamira ubuhamya, kuko hari undi bushobora gukiza.


Indirimbo “Tobora” imaze kugera ku mbuga zitandukanye zirimo YouTube, Audiomack, ndetse n’izindi zicuruza umuziki wa Gospel. Iteguye neza, ikoze mu buryo bugezweho, kandi ifite amashusho asobanutse, agaragaza neza amarangamutima y’abo baririmbyi.

Tobora… uvuge. Tobora… uhagarare. Tobora… uhamye Yesu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *