
Taddeo Lwanga watandukanye na APR FC yatangiye imyitozo mu yindi kipe
Umugande ukina hagati mu kibuga yugarira Taddeo Lwanga watandukanye n’ikipe ya APR FC Ku mpera z’umwaka w’imikino 2024-2025 yatangiye imyitozo mu ikipe ya Vipers FC
Iyi kipe yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka ushize w’imikino mu gihugu cya Uganda ni imwe mu makipe akomeye muri iki gihugu ndetse yitabira imikino Nyafurika kenshi ikajya no mu matsinda.
Gusa amakuru aremeza ko iyi kipe itaramusinyisha ahubwo ari ukugira ngo azamure urwego maze ashake ikipe azakinira nshya nyuma yo gutandukana n’ikipe y’ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda.
Mu gihe nk’iki mu myaka ibiri ishize nabwo yakozemo imyitozo igihe yari amaze gutandukana na AS Arta/Solar7 ho byaje kurangira abonye isoko mu Rwanda.
Usibye ikipe ya APR FC yakiniye, Taddeo Lwanga w’imyaka 31 yakiniye Simba SC, Express FC, SC Villa, AS Arta/Solar7 yo mu gihugu cya Djibouti, ndetse n’izindi.
Yakiniye kandi ikipe y’igihugu ya Uganda kuva mu mwaka 2015 akaba amaze kuyikinira imikino irenga 26.