Mashami Vincent agiye gutoza muri Tanzaniya
1 min read

Mashami Vincent agiye gutoza muri Tanzaniya

Umutoza watoje amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) , Mashami Vincent, agiye kuba umutoza mushya w’ikipe ya Dodoma Jiji Football Club.

Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa mbere wa tariki 04 Kanama 2025, nyuma y’uko impande zombi zumvikanye kuri byose bakiyemeza gukorana.

Ndetse uyu mutoza yamaze gufata indege imwerekeza i Dar es Salaam muri Tanzania gushyira umukono ku masezerano.

Mashami Vincent yari amaze iminsi atandukanye n’ikipe ya Police FC nyuma y’imyaka itatu bari kumwe aho yasimbuwe n’umunya-Tuniziya Ben Moussa.

Muri police FC yagezemo mu mwaka 2022 yatwayemo ibikombe bibiri harimo icy’Amahoro , n’igikombe cyiruta ibindi mu Rwanda(Super Cup).

Ikipe agiye gutoza ya Dodoma Jiji Football Club yabaye iya 12 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzaniya n’amanota 34 ikaba indi ikipe agiye gutoza nyuma ya Police FC, APR FC, Isonga FC ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *