
RIB igiye gushinga ikipe ya ruhago!
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, binyuze ku muvuzi wa rwo Dr. Murangira B. Thierry, rwemeje ko rugiye gutangiza ikipe y’umupira w’amaguru.
Iyi kipe igiye gushingwa mu rwego rwo kwegera urubyiruko no kurugezaho ubutumwa butandukanye bujyanye n’ubukangurambaga baba bafite nk’uko umuvugizi w’uru rwego yabigarutseho.
Dr. Murangira B. Thierry aganira na Igihe Yagize Ati “Ahantu hose hashoboka haduhuza n’urubyiruko tuzahagana, aho bitazadukundira wenda bizaba bitewe n’izindi nshingano. Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu ariko turusanga mu byaha bitandukanye, gusa ntabwo twifuza gukomeza kurubona mu byaha.”
Umuvugizi w’uru rwego yemeje ko Kandi iyi kipe iza kuza vuba ndetse ko bari gukusanya ibyangombwa bisabwa, Ati:”Iraje vuba aha, turi mu myiteguro twegeranya ibisabwa byose.”
Murangira yari yabikomojeho mu minsi ishize ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ubwo yari yitabiriye igitaramo cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ mu rwego rw’ubukangurambaga barimo bwo gukangurira abantu kwima amatwi ubutekamutwe bweze muri iki igihe.
Muri ruhago y’u Rwanda amakipe menshi akoresha ingengo y’imari ya Leta mu buryo bwuzuye cyangwa mu buryo bw’ufatanye no gutera inkunga, iyi na yo yaba yiyongera ku yandi.