Umukinnyi ukiri muto Dowman Max ugaragarwaho impano idasanzwe bituma agereranywa na Messi na Bellingham dore uko ari gufashwa n’ikipe ye ya Arsenal
6 mins read

Umukinnyi ukiri muto Dowman Max ugaragarwaho impano idasanzwe bituma agereranywa na Messi na Bellingham dore uko ari gufashwa n’ikipe ye ya Arsenal

Max Dowman, umukinnyi ukina ku ruhande (winger) mu ikipe ya Arsenal, amaze kwandika amateka akomeye mu mupira w’amaguru w’u Bwongereza, kuko ku wa Gatandatu yakinnye umukino wa Premier League afite imyaka 15 n’iminsi 234 gusa, ubwo Arsenal yakinaga na Leeds United mu mukino wa shampiyona.

Gukina uyu mukino, byamuhaye kuba umukinnyi wa kabiri muto cyane wakiniye Arsenal ndetse no kuba uwa kabiri muto wakiniye Premier League, aho mugenzi we Ethan Nwaneri ari we ufite ayo mateka yombi.

Impano ya Dowman ntiyatunguye abari hafi ya Arsenal, kuko kuva afite imyaka 14 yatangiye gukorana imyitozo n’ikipe nkuru. Kuba umukinnyi ukiri muto cyane agiye gukina mu cyiciro cy’abakuru byatumye Arsenal ifata ingamba zo kumurinda no kumufasha mu rugendo rwe rwa ruhago.

Uburyo Arsenal imufasha

Kubera imyaka ye, Max Dowman ntiyemerewe guhindurira imyenda mu cyumba kimwe na bagenzi be bakuru. Afite icyumba cye cyihariye, ariko iyo mu gihe cyo kumva impanuro za Arteta n’abatoza, yemererwa kwinjira mu rwambariro.

Arsenal isanzwe ifite itsinda ry’abashinzwe umutekano. Umwe muri bo ashinzwe kuba hafi ya Dowman igihe cyose, haba mu rugendo cyangwa ku kibuga. Byagaragaye ubwo bajyaga i Old Trafford gukina na Manchester United, aho yari ku rutonde rw’abajyanye n’ikipe ariko ntagaragare mu bakinnyi 20. Amakuru avuga ko yari yahawe umuntu wo kumuba hafi.

Dowman azatangira umwaka wa 11 muri Nzeri 2025, igihe cy’ingenzi cyane ku banyeshuri b’imyaka 15 bitegura gukora ibizamini bya GCSEs mu Bwongereza. Arsenal yateganyirije uyu musore umwanya wo kwigira ku kibuga cy’imyitozo kugira ngo amashuri ye atazahungabana. 

Per Mertesacker, wahoze ari umukinnyi none akaba ari umuyobozi w’ikipe y’abato, ni we uri ku isonga mu gukurikirana ko abakinnyi bato barangiza amasomo yabo. Mu bijyanye n’ubujyanama bwihariye, Declan Rice usanzwe ari umwe mu bayobozi b’ikipe ya Arsenal, yashyizwe mu bagomba kuba hafi ya Dowman no kumugira inama, kuko nawe yatangiye gukina akiri muto cyane.

Ubuzima bwe bwa ruhago

Dowman yitabiriye umwiherero wa mbere w’ikipe nkuru i Dubai mu kwezi kwa Mutarama 2025 afite imyaka 14 gusa, ikimenyetso cy’uko Arsenal imubonamo ejo heza. Mu gice cya kabiri cy’umwaka w’imikino ushize, abafana bamwe basabaga ko yajya akoreshwa kubera ibibazo by’imvune byari byugarije ikipe ya Arteta.

Mu kwezi kwa Gicurasi, Dowman yatsindiye u Bwongereza mu irushanwa rya European Under-17 Championship, aba umukinnyi muto cyane watsinze igitego muri iri rushanwa ubwo batsindaga Czech Republic.

Nubwo ubu akinnye muri Premier League, amategeko ya FIFA avuga ko atazasinya amasezerano y’umwuga kugeza afite imyaka 17. Kugeza ubu abarwa nk’umunyeshuri (scholar), aho abakinnyi b’iki cyiciro bahembwa amafaranga atarenga £10,000 ku mwaka, akaba ari hafi Miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda [19,520,840 Frw].

Ariko muri Champions League, nta mategeko ya UEFA abuza umukinnyi w’imyaka 15 gukina igihe ari ku rutonde rw’ikipe. Ibi bivuze ko Max Dowman ashobora kuzagaragara muri ayo marushanwa nk’uko bitangazwa na BBC.

Dowman akomeje gutera intambwe ikomeye mu mwuga we w’umupira w’amaguru, Arsenal nayo ikamuba hafi mu kumurinda no kumuyobora neza kugira ngo impano ye izavemo ibisubizo by’amasengesho n’indoto z’abafana bayo.

“Afite impano udashobora kwigisha” – Walcott ubwo yashimiraga Max Dowman. Umunyabigwi wa Arsenal, Perry Groves we yavuze ko Max Dowman akina neza nka Messi na Jude Bellingham, ibigaragaza ko ari umwana ugiye gutigisa isi y’umupira w’amaguru.

Mu kiganiro yagiranye na talkSPORT, Perry Groves yashimye cyane ubuhanga bwa Max Dowman, avuga ko afite impano yihariye idatozwa n’umutoza uwo ari we wese. Ati: “Namumenye akiri mu ishuri rya ruhago rya Hale End, akiri muto cyane. Yari afite imyaka 13 ariko yakinaga mu ikipe y’abatarengeje imyaka 16″.

“Nyuma namubonye bwa mbere akina mu ikipe y’abatarengeje imyaka 18 bakina na Manchester United muri FA Youth Cup. Afite tekinike idasanzwe itigishwa: uko ahagarara, agatangira, akongera agahagarara, birangira abakinnyi bahanganye abakoze mu mutwe rwose.”

Yakomeje avuga ko Dowman ari “impano iteye ubwoba”, ariko icyizere kirahari kuko Arsenal izwiho gufasha abakinnyi bato kuzamuka neza, ikaba yarabikoze kuri Bukayo Saka, Ethan Nwaneri na Myles Lewis-Skelly.

Groves yagereranyije imikinire ya Dowman na Lionel Messi, ati: “Ntibivuze ko azagera ku rwego rwa Messi, kuko ari umwe mu bakinnyi bakomeye kurusha abandi bose mu mateka. Ariko imiterere ye, uburyo akoresha ukuguru kw’ibumoso n’umubiri we urambutse neza, bituma agaragara cyane nka Messi.”

Yasobanuye ko ikintu cyonyine cyashobora kubuza Dowman kugera ku rwego impano ye imurika, ari imvune cyangwa se imyitwarire mibi. Ariko, yemeza ko amakuru yose yumvise amugaragaza nk’umusore utekanye, wicisha bugufi kandi ufite umutwe usobanutse.

Nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru GOAL, Groves yavuze ko Arsenal ikwiriye kumukurikirana nk’uko Birmingham City yabikoze kuri Jude Bellingham, mbere y’uko ajya muri Borussia Dortmund none akaba akinira Real Madrid ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi beza ku Isi.

Ati: “Bellingham yakinnye muri Championship akiri muto, aho umukino uba ukomeye cyane kandi umukinnyi agira imbaraga. Batangiye bamukinisha ku mpande kugira ngo abanze akure mu mbaraga, mbere yo kumukinisha hagati mu kibuga. Ndumva ari na byo bikwiye gukorerwa Dowman.”

Groves yongeyeho ko Dowman adakwiye gutizwa indi kipe kuko ari mwiza cyane ahubwo ikibazo cyatumye atagaragara mu ikipe nkuru ya Arsenal umwaka ushize akaba ari amategeko ya Premier League abuza abakinnyi b’imyaka 15 gukina mu ikipe nkuru.

Yasoje agira ati“Ndizera ko mu ntangiriro z’urugendo rwe azajya akinishwa ku mpande, ariko uko azagenda akura n’imbaraga zikiyongera, azajya hagati mu kibuga, yaba mu mwanya wa Nimero 10 cyangwa hagati ku ruhande rw’ibumoso imbere.”

Ubwo yakinaga umukino we wa mbere wa Premier League, Dowman yarigaragaje cyane yaba mu gucenga neza no kuboneza mu izamu. Ni we wahesheje Arsenal penaliti yabonye muri uyu mukino ubwo bamutegeraga mu rubuga rw’amahina, ikinjizwa neza na Victor Gyokeres.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *