Abakinnyi ba APR FC bakomeje kugirirwa icyizere mu bihugu byabo
1 min read

Abakinnyi ba APR FC bakomeje kugirirwa icyizere mu bihugu byabo

Mu gihe Uganda iri kwitegura imikino yo gushaka itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2026 , yamaze guhamagara abakinnyi izifashisha harimo babiri bakinira APR FC.

Abahamagawe ni Ronald Ssekiganda ukina hagati mu kibuga yugarira ndetse na Denis Omedi ukina mu busatirizi.

Uganda y’umutoza, Paul Put ifite imikino ibiri yose bazakinira Kampala harimo uwa Mozambique uzaba tariki 05 Nzeri 2025 ndetse na Somalia ku ya munani Nzeri 2025.

Paul Put, yahamagaye abakinnyi 28 gusa hazakurwamo bakeya kugira ngo haboneke urutonde rwa nyuma rugomba gukina iyi mikino izatanga itike yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada ndetse na Mexico ahazakinirwa igikombe cy’Isi cya 2026.

Ibi bisobanuye ko batazagaragara mu Ikipe izakina CECAFA Kagame Cup 2025, izaba tariki ya 2 kugeza ku ya 15 Nzeri 2025 mu migi wa Dar es Salaam muri Tanzania.

Aba bakinnyi bombi biyongereye kubahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ barimo Ishimwe Pierre, Nduwayo Alex, Niyomugabo Claude, Fitina Omborenga na Mugisha Gilbert. Hari kandi Memel Dao wahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ya Burkina Faso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *