CECAFA Kagame Cup 2025 yahumuye!
1 min read

CECAFA Kagame Cup 2025 yahumuye!

Imikino ya CECAFA Kagame Cup ya 2025, igomba kubera mu gihugu cya Tanzaniya ikomeje kwegera amatariki izaberaho.

Ni CECAFA izatangira tariki ya 2 kugeza ku ya 15 Nzeri 2025, izabera mu mugi wa Dar es Salaam muri Tanzaniya gusa amwe mu makipe yari yitezwe ntazitabira.

Amakipe atazitabira harimo Young Africans ndetse na Simba SC zo muri Tanzaniya byatumye Singida Black Stars ibona amahirwe yo gukina iyi mikino, mu gihe Vipers SC yo muri Uganda na yo yemeje ko itazitabira iri rushanwa ndetse yamaze kugera mu Rwanda aho ije gukina umukino wa gicuti na Azam FC imaze iminsi mu Rwanda.

Uko amakipe agabanyije mu matsinda!

Itsinda A

  • Singida Black Stars
  • Garde Cotes FC
  • Ethiopia Coffee
  • Kenya Police

Itsinda B

  • APR FC
  • NEC FC
  • Bumamuru FC
  • Mlandege

Itsinda C

  • Al Hilal
  • Kator FC
  • Mogadishu City Club
  • Al Ahli Madani

Mbere y’uko CECAFA Kagame Cup 2025 itangira, hanatangajwe umufatanyabikorwa mushya w’irushanwa, BETIKA, uzatanga $325,000 ( angana 470 862 245 mu mafaranga y’u Rwanda).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *