
Rayon Sports yakemuye ibibazo bya rutahizamu wayo
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwishyura umukinnyi w’Umurundi, Asman Ndikumana , amafaranga yaraberewemo mu rwego rwo gutangira umwaka w’imikino nta kirarane afitiwe.
Uyu rutahizamu yaje aje gusimbura Umunya-Repubulika ya Demokarasi ya Congo , Chadrack Bing Belo, nyuma y’uko yabuze ibyangombwa byuzuye byari gutuma ikinira Rayon Sports.
Amakuru yemeza ko, Bing Belo hari amafaranga we, ikipe ndetse n’umuhagarariye batahawe bituma asubira mu ikipe ye ya Daring Club Motema Pembe(DCMP) aho yari asigaje umwaka umwe w’amasezerano.
Asman Ndikumana, yahawe miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda binyuze ku muyobozi w’Ikirenga wa Rayon Sports, Bwana Paul MUVUNYI.
Imyitozo yakozwe ku munsi w’ejo wa tariki 11 Nzeri 2025, ntabwo uyu rutahizamu yari ayirimo ibyateraga impungenge zikomeje ko ashobora ku bura ku mikino y’ikipe iri imbere.
Nyuma yo kwishyura, Asman , yahise asanga abandi mu mwiherero hitegurwa umukino wa mbere wa shampiyona Rayon Sports igomba gukinamo na Kiyovu Sports.