Umuramyi Prosper Nkomezi wambitse impeta umukunzi we Retina yasigiye umwitero Israel Mbonyi
Umuramyi ukunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, Prosper Nkomezi, akomeje kuba inkuru mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, nyuma yo gutangaza inkuru ikomeye ku buzima bwe bwite. Uyu muhanzi, umaze imyaka igera kuri icumi akora umuziki, yinjiye mu mwaka wa 2026 mu buryo bushimishije cyane kubera icyemezo yafashe kijyanye n’urukundo.Nyuma yo gusoza umwaka wa 2025 akomeje gusohora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zakunzwe cyane, Prosper Nkomezi yatangaje ko yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Retina Nkurunziza. Iyi nkuru yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga ze.
yasangije abakunzi be amafoto agaragaza ibyishimo n’urukundo bafitanye.Iyi ntambwe yateye yatunguye benshi, cyane ko mu minsi yashize Prosper Nkomezi yarasanzwe avugwa mu rukundo na Miss Muheto Divine, inkuru yari yarakwirakwiye cyane mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga. Gusa, uyu muramyi yagaragaje ko yafashe icyemezo gishingiye ku mahitamo ye bwite n’icyo yizera ko Imana yamuyoboyemo.

Prosper Nkomezi yambitse impeta umukunzi we Retina Nkurunziza
Abakurikiranira hafi ubuzima bwa Prosper Nkomezi bagaragaje ko iyi nkuru yakiriwe neza n’abantu benshi, cyane cyane abakunzi b’umuziki we, bamwifurije umugisha n’urugendo rwiza mu buzima bushya agiye gutangira n’uwo yihebeye.Mu butumwa bwe, Prosper Nkomezi yashimiye Imana ku rugendo rwe rw’urukundo, ashimangira ko icyemezo yafashe kigamije kubaka ejo heza harangwa amahoro, ukwizerana n’urukundo rushingiye ku Mana.Yagaragaje
Yagaragaje kandi ko akomeje kwiyemeza umurimo wo kuramya Imana.By’umwihariko, uyu muramyi yasigiye inshuti ye magara Israel Mbonyi umwitero wo kuba ingaragu nyuma yaho bose bakomeje gutangaza ko ubukwe bwabo buri hafi ibintu byashimishije benshi, dore ko aba bahanzi bombi basanzwe bafitanye umubano ukomeye mu muziki no mu buzima busanzwe.

Nyuma yo kuvugwa mu rukundo na Miss Muheto Divine, Prosper Nkomezi afashe icyemezo gishya
Prosper Nkomezi akomeje kwerekana ko ubuzima bwe bwite n’umurimo we wo kuramya Imana bijyana, aho yemeza ko azakomeza guha icyubahiro Imana mu byo akora byose. Abakunzi b’umuziki we bakomeje kumwifuriza ishya n’ihirwe, mu gihe ategura urugendo rushya mu rukundo n’umurimo w’Imana.
