Abaragwa Choir yatanze ubutumwa bukomeye bwo gukomeza kwizera Kristo ibinyujije mundirimbo “Igitangaza”
Korari Abaragwa Choir ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Muhima ku rwego rwa National Kimisagara, yongeye gushyira imbere ubutumwa bw’ihumure no gukomeza kwizera, isohora indirimbo nshya yise “Igitangaza”, imaze gufata imitima ya benshi bayumvise.
Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bukomeye bwakuwe mu nkuru yo mu Byanditswe Byera, aho Yesu yakijije umugaragu w’umutware w’ingabo wizeye, bituma Yesu ashima kwizera gukomeye kw’uwo mugabo utigeze anifuza ko Yesu ajya iwe.
Indirimbo “Igitangaza” yibutsa abantu ko kwizera ari ishingiro ry’ibitangaza mu buzima bw’umukristo. Amagambo ayigize arimo ubutumwa bwo guhangana n’ijwi iryo ari ryo ryose rirwanya ukwizera yaba amakuru aca intege, ubukene, kubura akazi, ibigeragezo by’ubuzima, n’ibindi byashobora gutuma umuntu atinya cyangwa agacika intege. “Zamura kwizera, igitangaza cyawe ugisange murugo.”
Abaragwa Choir izwiho gukoresha impano yabo mu kwamamaza Kristo biciye mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana, ndetse ikanagaragaza urukundo rwa Yesu mu bikorwa bifatika birimo gufasha abakene no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Iyi korari imaze igihe kinini igirira umumaro Abanyarwanda n’abatuye mu mujyi wa Kigali n’ahandi.
Indirimbo “Igitangaza” ni imwe mu bihangano bigaragara ko byatekerejweho mu buryo bw’umwuka, by’ukuri bifasha umuntu gusubiza agatima impembero no kongera kwizera Imana igikora ibitangaza kugeza uyu munsi.
Kuva yasohoka, abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana bakomeje kuyakira neza bakoresheje amagambo yo gushima Imana no guhamya ibyo yabakoreye binyuze mu kwizera.
