IJWI Choir ADEPR Ruli yashyize hanze indirimbo nshya “Umwuka Wera”, yibutsa itorero imbaraga z’Umwuka w’Imana
IJWI Choir yo mu Itorero ADEPR Ruli, ikorera umurimo w’Imana mu rurembo rwa Nyabisindu, Paruwasi ya Gahogo, yongeye kugaragaza ubukure n’ubushobozi bwayo mu muziki wa Gospel, ishyira hanze indirimbo nshya yise “Umwuka Wera”. Iyi ndirimbo ikomeje gukora ku mitima y’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana kubera ubutumwa bukomeye bushingiye ku byo Bibiliya ivuga ku munsi Umwuka Wera yamanukiyeho abigishwa.
Indirimbo “Umwuka Wera” itangira isubiramo igice cy’inkuru yo mu ibyakozwe n’Intumwa 2, aho abigishwa ba Yesu bari bateraniye hamwe maze bamanukirwaho n’Umwuka Wera nk’umuyaga mwinshi, bakuzuzwa imbaraga zituruka ku Mana. IJWI Choir ishimangira uburyo ibyo byabaye byatumye abigishwa batangira kuvuga indimi nshya, abantu bose bakumirwa bibaza ukuntu bumva ubutumwa mu ndimi ziwabo, ibintu Bibiliya yerekana nk’uko byahanuwe na Yoweli ko mu minsi y’imperuka Umwuka w’Imana uzasukwa ku bose.
Mu gice gikurikira cy’indirimbo, korali igaruka ku ijambo rya Petero wabwiye imbaga ati:
“Ibimwumva ni ibyahanuwe: mu minsi y’imperuka nzasuka Umwuka wanjye ku bantu banjye; abahungu n’abakobwa bazahanura, abakambwe bazarota…”
Ubutumwa bw’iyi ndirimbo buributsa ko aya mahirwe yo guhabwa Umwuka Wera atareba abari mu gihe cy’intumwa gusa, ahubwo ko na n’ubu Imana ikomeje kuvugana n’umuntu wese wumva agahindukira ku Mana.
IJWI Choir ibinyujije muri iyi ndirimbo, irahamagarira abantu bose kuva ku bakiri bato kugeza ku bakuru kwifuza Umwuka Wera nk’Umufasha n’Umuyobozi Imana yageneye abayizera. Indirimbo igaruka ku nshingano z’Umwuka Wera zirimo kudukomeza mu makuba, kutuyobora, kutwigisha, no kuduha ubutwari bwo guhamya Yesu tudatinya.
“Umwuka Wera” ni indirimbo ifite umwimerere wihariye mu buryo bw’amajwi n’imyandikire, igaragaramo imbaraga za korali mu kunyuzamo ubutumwa butuma abumva bahamagarwa kwegera Imana no kwifuza gukorana n’Umwuka Wera mu buzima bwabo bwa buri munsi.
IJWI Choir ikomeje kwagura umurimo w’Imana binyuze mu bihangano byayo, kandi iyi ndirimbo nshya yitezweho gukomeza benshi ndetse no kubibutsa ko imbaraga z’Imana zigikora nk’uko zakoraga mu gihe cy’intumwa.


