Bizimana Djihad na Manzi Thierry begukanye igikombe
1 min read

Bizimana Djihad na Manzi Thierry begukanye igikombe

Al Ahli Tripoli yo muri Libya, ikinamo Abanyarwanda Bizimana Djihad na Manzi Thierry, yegukanye Igikombe cya Libya Cup itsinze Al Ahli Benghazi ibitego 3–0, mu mukino wabereye mu Misiri kubera impungenge z’umutekano mu gihugu cya Libya.

Uyu mukino wari utegerejwe na benshi muri Afurika, utavuzweho rumwe kubera ko wakinirwaga ku kibuga kidafite abafana kandi kitari icya kimwe mu makipe yombi.

Tombola yari yabanje gukorwa yemeje ko Libya Cup Final ibera mu Misiri ndetse inashyiraho uburyo abagomba guhurira ku mukino wa Super Cup bazaboneka ;uyu mukino uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 7 Ukuboza 2025, nawo uzabera muri icyo gihugu, nabwo nta mufana uri ku kibuga.

Abayobozi b’umupira w’amaguru muri Libya basabye ko sitade izakinirwamo igomba kuba ifite ikoranabuhanga rya VAR, mu rwego rwo kwirinda amakosa y’imisifurire yashoboraga gutera ibibazo mu mukino wari usanzwe uvugwaho byinshi.

Mu gice cya mbere cy’umukino ntihabonetsemo igitego na kimwe, nubwo buri ruhande rwageragezaga gushaka uburyo bwo gufungura amazamu.

Abatoza b’impande zombi, Hossam Al-Badri utoza Al Ahli Tripoli na Tarek Mustafa wa Al Ahli Benghazi, bombi bakomoka mu Misiri, bagaragaraga bahangayikishijwe no gushaka uko bakora itandukaniro mu mukino.

Igice cya kabiri ni cyo cyahinduye byose kuko ku munota wa 67, Azzou Al-Merimi yatsinze igitego cya mbere.Omran Salem winjiye avuye ku ntebe y’abasimbura, yatsinze icya kabiri ku munota wa 88, mbere y’uko Mabululu asoza inkuru atsinda agashinguracumu ku munota wa 90+9.

Manzi Thierry, myugariro w’Amavubi, yakinnye iminota 90 yose agaragaza gukomera kwa ruhago ye, mu gihe Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Bizimana Djihad, yicaye ku ntebe y’abasimbura.

Iyu ntsinzi Yafashije Al Ahli Tripoli kongera kwegukana Libya Cup ku nshuro ya munani, ibona itike yo kugera ku mukino wa Super Cup y’icyo gihugu cya Libya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *