TOP 7 Gospel Songs of The Week: Indirimbo Nshya Zagufasha kuryoherwa na weekend yawe  urushaho Kwegera Imana
2 mins read

TOP 7 Gospel Songs of The Week: Indirimbo Nshya Zagufasha kuryoherwa na weekend yawe urushaho Kwegera Imana

Buri cyumweru, uruganda rw’umuziki wa Gospel mu Rwanda rutanga umusaruro mushya w’indirimbo zikoze neza, zifite ubutumwa bukiza imitima, zikanaha abakunzi b’umuziki wo kuramya n’uguhimbaza Imana uburyo bwo gutekereza ku bihe byabo n’urugendo rw’umwuka. Muri iki cyumweru, Gospel Today yabatoranyirije indirimbo zirindwi (7) nshya zigaragaza ubuhanga, ubutumwa bwimbitse n’umurava w’abahanzi bakomeje guhesha agaciro umuziki wa Gospel mu Rwanda no mukarere.

Dore uko zihagaze:

1. Israel Mbonyi – Nimezikumbuka

“Nimezikumbuka” ni indirimbo yibutsa abantu ibyo Imana yakoze mu mibereho yabo, ikabashishikariza kutibagirwa ineza yayo..

2. Giramata – Sinibagiwe ft Niyo Bosco

“Sinibagiwe” irangwa n’ubuhamya bw’uko Imana idahinduka n’iyo byose byahindutse. Ubufatanye hagati y’amajwi y’aba bahanzi bombi bwatumye indirimbo iba umwihariko.

3. Prosper Nkomezi ft Pastor Lopez – Sinziganyira

“Sinziganyira.” Ni indirimbo yerekana imbaraga zo gukomeza kwizera nubwo ubuzima bushobora gutanga ibigeragezo.

4. Bosco Nshuti & Roda Kanyana – Ahora Amukunda

“Ahorwa Amukunda” ni indirimbo y’ihumure ivuga ku rukundo rudahinduka rwa Yesu.

5. Impanda Choir ADEPR SGEEM – Itorero ry’Imana

Impanda Choir yagarukanye indirimbo ikomeye yitwa “Itorero ry’Imana.” Ubutumwa bwayo bugaruka ku gaciro k’Itorero n’uruhare ryo gukomeza kwizera, cyane cyane muri ibi bihe by’amakuba n’ibigeragezo.

6. Emeline Penzi – Narahiriwe

“Narahiriwe” itambutsa ubutumwa bwo kwibuka uko Imana iduha amasezerano, kandi ikavuga ko buri mukristo afite impamvu yo gushima.

7. Fortran Bigirimana – Birakumvira

“Birakumvira” ni indirimbo ivuga ku bubasha bw’ijambo ry’Imana no ku cyemezo cy’uko ibyo Imana ivuze bihuzwa n’ubuzima bw’umwizera.

Izi ndirimbo zirindwi ni zo zageze ku isonga muri iki cyumweru, zikagaragaza iterambere rikomeje ry’umuziki wa Gospel mu Rwanda. Zose zifite ubutumwa bwihariye bumwe bwo gukomeza, ubundi bwo gushima, cyangwa ubundi bwo kwibuka ibikorwa by’Imana. Ni indirimbo zikwiriye guherekeza amashimwe yacu ya weekend, zikadufasha kwegera Imana no kwinjira mu cyumweru gishya dufite imitima yuzuye ibyiringiro n’umunezero.

Niba ukunda umuziki uhimbaza Imana, izi ndirimbo ni zo ukwiye kongeramo muri playlist yawe ya weekend!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *