The Heaven Family igiye kwizihiza imyaka 15 mu rugendo rw’ivugabutumwa binyuze mu gitaramo cy’amateka
The Heaven Family igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 imaze ikorera Imana binyuze mu gitaramo gikomeye cyo kuyishimira no kuyihimbaza, kizaba ku Cyumweru tariki ya 28 Ukuboza 2025, guhera saa munani z’amanywa (14:00) kugeza saa moya z’ijoro (19:00), kibere mu Bethlehem Miracle Church.
Iki gitaramo gifite insanganyamatsiko igira iti “15 Years of Praise and Worship”, kikaba kigamije kureba inyuma no gushimira Imana ku rugendo rurerure The Heaven Family imazemo imyaka 15 ikorera Imana, ikoresheje impano zayo mundirimbo n’ubutumwa bwubaka imitima. Muri iyo myaka yose, iri tsinda ryabaye umugisha ku bantu benshi, rifasha benshi kwegera Imana no gusobanukirwa ijambo ryayo binyuze mu buhanzi.
Mu rwego rwo gutuma iki gikorwa kiba umunsi udasanzwe, hateguwe gahunda ikomeye izarangwamo n’ivugabutumwa rikomeye. Pastor Ndizeye wo mu Itorero Zion Temple ni we uzigisha, akaba azatanga ijambo rizibanda ku gushima Imana, kwibuka imirimo yayo no gukomeza kwizera mu rugendo rw’umukristo.
Iki gitaramo kandi kizahuriza hamwe abaramyi n’amatsinda azwi mu muziki wa Gospel, bazafasha abitabiriye kuramya no guhimbaza Imana mu mwuka umwe. Abamaze kwemezwa ko bazitabira iki gitaramo harimo Tonzi, Springs of Life Worship Team yo muri Assembly de Dieu Kimihurura, Anointed Worshipers, Bethlehem Choir, Promise Choir, ndetse na The Heaven Family Junior na Senior, bazatanga umwihariko mu ndirimbo nogutarama byubaka imitima.
Abategura iki gitaramo bavuga ko ari umwanya wo gushimira Imana ku byo yakoze mu myaka 15 ishize, ariko kandi no gusabana na Yo hagamijwe gutangira indi myaka mishya bafite icyerekezo gishya n’imbaraga nshya. Ni umunsi uzaba wuzuyemo kuramya, guhimbaza, inyigisho n’ibyishimo byo gusangira urugendo rw’umwuka.
Abakunzi b’umuziki wa Gospel, abakurikirana The Heaven Family n’abandi bose bifuza umwanya wo kwegera Imana barashishikarizwa kuzitabira iki gitaramo cy’amateka, kuko ari amahirwe yo kwifatanya n’abandi mu gushima Imana no kwibuka imigisha yayo myinshi. Ku bifuza andi makuru, bashobora guhamagara kuri 0787672680 cyangwa 0788705670.
