Bimwe mu bidasanzwe bitegerejwe mu gitaramo Unified in Praise cya Hohma worship team I Musanze
Itsinda riramya Imana HOHMA Worship Team ryo muri CEP INES Ruhengeri ryatangaje ku mugaragaro igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana bise “Unified in Praise”, kigamije guhuriza hamwe abakristo n’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu mujyi wa Musanze no mu ntara y’Amajyaruguru muri rusange. Iki gikorwa cyitezweho kuba umwanya wihariye wo gusabana n’Imana binyuze mu ndirimbo n’amasengesho.
Iki gitaramo kizabera kuri Zion Temple Musanze ku itariki ya 15 Gashyantare 2026, nk’uko byagaragajwe Abateguye iki gitaramo batangaje ko ari igikorwa cyagutse, giteguye kwakira abantu b’ingeri zose, kandi kikazaba kigamije guhuza imitima y’abantu mu guhimbaza Imana, hashingiwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Unified in Praise” bisobanura “Twunze ubumwe mu guhimbaza.”HOHMA Worship Team izwiho kuba itsinda rifite urubyiruko rufite impano zidasanzwe mu kuramya no kuririmba indirimbo zifite ubutumwa bukora ku mitima y’abantu.

Ryagiye rigira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa muri CEP INES–Ruhengeri no mu bindi bice by’igihugu, aho ryagiye ryigaragaza nk’itsinda rifite icyerekezo cyo kugeza ubutumwa bwiza ku rubyiruko n’abakuze binyuze mu muziki.
Abateguye iki gikorwa batangaje ko kwinjira ari ubuntu (Free Entry) hagamijwe guha amahirwe buri wese wifuza kuza guhimbaza Imana atabangamiwe n’ikiguzi. Ibi byerekana icyerekezo cy’iri tsinda cyo gukorera Imana no gufasha abantu bose gusabana na Yo, aho kuba gushaka inyungu z’amafaranga.Iki gitaramo kandi gitegerejweho kwakira imbaga y’abantu baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Musanze n’abanyeshuri biga muri INES–Ruhengeri.
Abayobozi ba CEP INES–Ruhengeri bashimangiye ko iki gikorwa kizaba umwanya mwiza wo gukomeza ubumwe bw’itorero no kongera imbaraga mu buzima bwo kuramya no gukorera Imana.
HOHMA Worship Team yatumiye buri wese uzaba uri hafi ya Musanze cyangwa ushaka gufata urugendo akaza kwifatanya nabo muri iki gikorwa cyihariye ku itariki ya 15 Gashyantare 2026. Banasabye abakunzi babo gukomeza kubakurikira ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, TikTok na YouTube, aho bakomeza gusangiza ubutumwa n’indirimbo zitandukanye zubaka kwizera no gukomeza urukundo rw’Imana mu mitima y’abantu.

Urubyiruko rwa CEP INES–Ruhengeri mu gitaramo cyo kuramya Imana: HOHMA Worship Team
https://youtu.be/ItDTULY2paU?si=9y_dEfSzfa3hCQ8M


