AFCON igiye kuzajya iba nyuma y’imyaka ine
1 min read

AFCON igiye kuzajya iba nyuma y’imyaka ine

Umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika ugiye kwinjira mu bihe bishya, nyuma y’itangazwa ry’impinduka zikomeye zakozwe n’Impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF).

Izi mpinduka zirimo ishyirwaho ry’irushanwa rishya ryiswe African Nations League no guhindura uko Igikombe cya Afurika (AFCON) cyakinwaga, kikava ku gukinwa buri myaka ibiri kikajya kiba buri myaka ine.

Aya makuru yatangajwe ku wa Gatandatu na Patrice Motsepe, Perezida wa CAF, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mbere y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kikigiye kubera muri Maroc.

Motsepe yemeje ko Igikombe cya Afurika cya 2027, kizakirwa n’ibihugu bitatu ari byo Uganda, Kenya na Tanzania, kizakomeza kuba uko byari byateganyijwe. Gusa yavuze ko irushanwa ryari riteganyijwe mu 2029 rizimurirwa mu 2028, naho irindi rikazaba mu 2032.

Ibi byahinduwe bigamije guha umwanya irushanwa rishya rya African Nations League, riteganyijwe gutangira mu 2029.

Nk’uko Motsepe yabisobanuye, iri rushanwa rizahuza ibihugu 54 bigize CAF, bigabanyijwe mu byiciro bine hashingiwe ku turere twa Afurika. Imikino izajya ikinwa mu mezi ya Nzeri na Ukwakira, naho imikino ya nyuma ikazajya iba mu Ugushyingo.

Motsepe yavuze ko ikintu gishya kigiye kuzana umwihariko ari uko buri mwaka Afurika izajya igira irushanwa rihuza abakinnyi bayo bakomeye bakina i Burayi n’ahandi ku isi, bagasubira gukinira ku mugabane wabo.

Ibi biteganyijwe kongera isura y’umupira w’amaguru muri Afurika no kuwuhesha agaciro ku rwego mpuzamahanga.

Kugeza ubu, CAF ntiratangaza neza niba African Nations League izajya iba buri mwaka cyangwa buri myaka ibiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *