Umuramyi Israel Mbonyi agiye gukomereza ibitaramo bye mu magororero yo mu Rwanda
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Mbonyi yavuze ko atari ubwa mbere akoreye ibitaramo mu magororero, ahubwo ko asanzwe abikora, gusa kuri iyi nshuro akaba yarafashe icyemezo cyo kubigira gahunda ihamye izajya iba buri mwaka, aho kubikora rimwe na rimwe.
Yasobanuye ko igitekerezo cyo gusubira gutaramira mu magororero cyaturutse ku byiza n’umunezero yabonye ubwo yari yahataramiye mbere, agaragaza ko ari ibihe byamukoze ku mutima ku buryo atabasha kubisobanura mu magambo.
Yagize ati: “Dufite icyifuzo cy’uko buri mwaka tuzajya tujyayo, atari kuri Noheli kubera ko birasaba kubisaba. Ubushize twari turiyo, turi kumwe n’abandi, twarataramanye, twagize ibihe byiza rwose, n’umunezero ntabasha gusobanura.”
Yakomeje asobanura ko n’ubwo abantu benshi bashobora gutekereza ko abari mu magororero baba bakeneye ibintu bifatika gusa, na bo baba bakeneye ubutumwa bw’ihumure n’icyizere, bubafasha kongera kwiyumvamo agaciro no kwizera ko hari ejo hazaza heza bashobora kugeraho.
Mbonyi yavuze ko intego ye atari ugutaramira gusa abagororwa, ahubwo ko ari ukubasangiza ubutumwa bubafasha, kwiyakira no gutangira urugendo rushya rw’ubuzima nubwo baba bari inyuma y’inkuta enye.
Ati: “Turashaka kubikora nk’ikintu kizajya kiba buri mwaka, nibatwemerera ariko hamwe n’ubuyobozi, ariko ni ikintu cyiza twatekereje.”
Israel Mbonyi yatangaje ko yiyemeje kongera gukorera ibitaramo mu magororero yo mu Rwanda, agamije kugeza ubutumwa bw’ihumure, icyizere n’urukundo ku bafungiye yo, abinyujije mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
Yongeyeho ko ibi bitaramo bizajya bikorwa ku bufatanye n’inzego zibishinzwe, ku buryo byubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imikorere y’amagororero, kandi bikaba mu mwuka w’ituze n’icyubahiro.
Iki cyemezo cya Israel Mbonyi kigaragaza umutima wo gukorera abandi no gukoresha impano ye mu nyungu rusange, by’umwihariko abari mu magororero, aho benshi baba bakeneye kurushaho kumva ko batibagiranye, ko hari ababitayeho kandi bifuza kubafasha kongera kwiyumvamo icyizere cy’ubuzima.
Si igitaramo gusa, ni ubutumwa bufasha imitima: Israel Mbonyi arateganya ko gutaramira mu magororero muri gahunda izajya iba buri mwaka, ku bufatanye n’inzego zibishinzwe, Israel Mbonyi ashimangira ko umuziki ushobora kuba isoko y’ihumure n’icyizere ku bari mu bihe bigoye
