Mu kiganiro n’itangazamakuru perezida wa Rayon Sports yahishuye byinshi kuri Rayon Day
1 min read

Mu kiganiro n’itangazamakuru perezida wa Rayon Sports yahishuye byinshi kuri Rayon Day

Perezida wa Rayon sports Twagirayezu Thaddée yatangaje ko bamaze kumvikana n’ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania kugira ngo bazakine ku munsi w’igikundiro ‘RAYON DAY’.

Mu minsi ishize ku mukino watanze igikombe kuri Young Africans itsinda Simba SC ibitego bibiri ku busa(2-0) perezida ubwe yari yagiye muri Tanzania kugira ngo baganire kuri iyi gahunda ndetse banayinoze.

Perezida wa Rayon Sports yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri wa tariki 08 Nyakanga 2025 , cyagarutse ku bibazo benshi bibazaga ku hazaza ha Rayon Sports buri uyu mwaka w’imikino tugiye kwinjiramo.

Perezida Thaddée yagize Ati: “Ndagira ngo mbatangarize ko tuzakina na Young Africans, turacyari gutegura ibyo turi gutegura ndetse turashaka gutegura ibirenze kuri ‘RAYON DAY’ bifate indi sura.”

Rayon day iteganyijwe mu kwezi kwa munani gusa perezida yirinze gutangaza itariki izaberaho gusa ahishura ko bateganya kuzayishyira muri sitade Amahoro ndetse ko bamaze Kugirana ibiganiro n’abayishinzwe.

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru haganiriwe n’izindi ngingo zitandukanye zirimo abakinnyi bagomba kurekurwa , ingingo y’umutoza w’ungirije, ndetse hagaragajwe n’umusanzu w’abafana mu kugura abakinnyi no gukemura ibibazo bihari aho hashyizweho intego ya Miliyoni 100 z’amafanga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *