Category: ABAHANZI
U Rwanda rushobora kwakira andi amasiganwa y’amagare
David Lappartient uherutse gutorerwa kuyobora Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi [UCI] ku nshuro ya gatatu, yatangaje ko imitegurire ya Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rushobora kongera kwakira andi marushanwa akomeye, cyane cyane ayo gusiganwa ku magare mu misozi [Mountain Bike]. Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki […]
Natangiye umuziki mu bihe bigoye aho ntawumvaga ko nshoboye: Aimé Uwimana
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aimé Uwimana, yahishuye ko mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika yahuye n’imbogamizi zikomeye ziturutse ku myumvire y’abantu, aho batumvaga uburyo ashobora gukora indirimbo z’ivugabutumwa akazishyira kuri CD na Cassette akazigurisha. Uyu muramyi, wamamaye mu ndirimbo nka “Muririmbire Uwiteka”, kuri ubu wizihiza imyaka 32 amaze mu muziki, yabitangaje mu […]
El Elyon Worship Team yongeye gukora mu nganzo mu Ndirimbo nshya “Yesu Turakwizeye” ihamagarira abantu kwizera Umucunguzi
El Elyon Worship Team mu majwi meza bongeye gukora mu nganzo bahamagarira abantu kwizera umucunguzi babinyujije mu ndirimbo nshya basohoye yitwa “Yesu Turakwizeye”, ikaba yibutsa urukundo rwa Kristo no kwiringira agakiza ke. Iyi ndirimbo bayishyize hanze tariki 25 Nzeri 2025, ikaba imazekurebwa inakomeje no kurebwa na benshi. Kuri ubu abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana bayisanga […]
Abby Benitha, umuhanzikazi wiyeguriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana,akomeje inganzo ari na ko akabya inzozi
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Abby Benitha, aratangaza ko indirimbo ye iheruka gusohoka yitwa “No Matter What” yaturutse ku rugendo rw’ibihe bigoye yanyuzemo, ariko akomeza kwibuka ko Imana ari urukundo kandi ari yo Data utanga byose. Mu kiganiro kihariye yagiranye n’itangazamakuru , Abby Benitha yavuze ko iyi ndirimbo ari ubutumwa bwo kwibutsa abantu […]
Indirimbo nshya ya Drups Band na Victors Band izajya hanze vuba ihishura amarangamutima y’umwizera nyakuri
DRUPS BAND NA VICTORS BAND BAFATANYIJE GUKORA INDIRIMBO NSHYA YISWE NDAGUKUNDA RUKUNDO Drups Band hamwe na Victors Band, amatsinda abiri azwi cyane mu muziki wa gospel hano mu Rwanda, baherutse gufatanya mu mushinga mushya wo gutunganya indirimbo izasohoka vuba, bise Ndagukunda Rukundo. Alice Nikokeza na Levis Kamana bayoboye indirimbo nshya ya gospel itegerejwe na benshi […]
“Top 7 Gospel Songs of The Week” Indirimbo nshya za Gospel zikunzwe muri iki cyumweru ziratuma Wongera Guhembuka
Buri wa Gatanu, Gospel Today tubagezaho urutonde rw’indirimbo 7 nshya za Gospel ziri gukundwa cyane kurusha izindi, hagendewe ku butumwa bwiza zigarukaho, uburyo zakozwemo ndetse n’uburyo ziri gukundwa n’abantu ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. TOP 7 Gospel Songs of The Week yacu yuyumunsi indirimbo zitwaye neza muburyo bukurikira: 1. Gentil Misigaro – Antsindira Intambara Gentil Misigaro, […]
Uruhare rwa Papi Clever na Dorcas mu gusakaza indirimbo zihimbaza Imana ku rwego mpuzamahanga
PAPI CLEVER NA DORCAS MU GITARAMO CY’AMATEKA MURI USA Papi Clever na Dorcas, umuryango w’ivugabutumwa n’indirimbo ziramya Imana bakomoka mu Rwanda, bakomeje uruzinduko rwabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aba baramyi bakunzwe cyane bazwi mu bihangano bitandukanye byubaka benshi, harimo Impamvu Zibifatika n’izindi ndirimbo nyinshi ziboneka mu gitabo cy’indirimbo z’Abakristo. Nk’uko byatangajwe na Angaza […]
“Akayubi” Indirimbo Nshya Korale Ijwi ry’Ihumure Muhima SDA Church Iburira abantu Mu Minsi y’Imperuka
Korale igambiriye kuvuga ubutumwa bw’Imana mu ijwi rirenga, binyuze mu ndirimbo zaririmbiwe Imana, Ijwi Ry’Ihumure Muhima SDA Chuch yashyize hanze indirimbo yo gikirisitu”Akayubi”, ihamagarira abizera kwihana no gukomeza kwizera, yibutsa imbabazi z’Imana mbere y’urubanza rwa nyuma Ni indirimbo iyi Korale yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nzeri ku muyoboro wayo wa Youtube isanzwe ishyiraho […]
Sergio Busquets yatangaje igihe azasezerera ruhago
Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu ya Esipanye , Sergio Busquets,yemeje ko agiye guhagarika gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga nyuma y’umwaka w’imikino muri Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Nzeri 2025, ni bwo Busquets yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze , asezera ku […]
Gisagara VC yongeye gusinyisha kizigenza muri Volleyball
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball, Mutabazi Yves yamaze gusinyira ikipe ya Gisagara Volleyball Club nyuma yo kumvikana na yo ku masezerano y’umwaka umwe. Uyu mukinnyi wari umaze imyaka akinira ikipe ya Kepler, yayisohotsemo ubwo amasezerano ye yarangiraga ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2024-25. Amakuru ava imbere mu ikipe ya Gisagara avuga ko yasinyishije uyu mukinnyi […]