Gisubizo Ministry ifatanyije na The Ben bashyize hanze indirimbo nshya “Nabaye Umwe n’Imana” yakiriwe neza n’abakristu
Nabaye Umwe n’Imana ni indirimbo yasohotse kuri uyu wa 28 Mutarama 2026, isohowe na Gisubizo Ministry ft The Ben. Indirimbo yakozwe mu buryo bw’imbona nkubone, aho yamaze kwigarurira benshi mu masha make imaze igiye hanze.
Umuryango w’ivugabutumwa Gisubizo Ministry ku bufatanye n’umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda, The Ben, basohoye indirimbo nshya yitwa “Nabaye Umwe N’Imana”, yakiriwe neza cyane n’abakristu n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Mutarama, ihita ishyirwa ku rubuga rwa YouTube rwa Gisubizo Ministry, aho mu masaha make gusa imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 39. Uburyo yakiriwemo bugaragaza ko ifite ubutumwa bwimbitse kandi bukora ku mitima ya benshi.
“Nabaye Umwe N’Imana” yafashwe ikanashyirwa hanze mu buryo bw’imbona nkubone, ibintu byahaye amashusho yayo umwimerere n’amarangamutima yihariye. Ubu buryo bwafashije abakunzi bayo kumva neza ubutumwa bw’indirimbo, banifatanya n’abayiririmbamo mu kuramya Imana.
Mu magambo yayo, iyi ndirimbo igaruka ku rukundo n’imbabazi bya Yesu Kristo, wiyambuye ubwiza bwe akemera kubambwa ku musaraba, kugira ngo akize abanyabyaha. Ubutumwa bwayo bushimangira ihumure, amahoro n’ubwiyunge umuntu agira iyo abaye umwe n’Imana.

Indirimbo yakiriwe neza cyane n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
Bamwe mu bakunze iyi ndirimbo batanze ibitekerezo byabo, bagaragaza ko bishimiye iyi ndirimbo ndetse bereka urukundo The Ben wemeye gutanga umusanzu we mu muziki wo kuramya, bagaragaza ko uyu muziki ugeze ku rundi rwego.
Umwe yanditse ati: “Gospel yo mu Rwanda iri hejuru.” Undi yagaragaje ko yishimiye The Ben maze agira ati: “The Ben aduhe izindi ndirimbo nyinshi zo kuramya Imana, dutewe ishema nawe kandi turakwishimira cyane.”
Iyi ndirimbo kandi yakiriwe neza na bamwe mu byamamare. Uwitwa Rocky Kimomo ku mazina azwiho mu gusobanura filime yagize ati: “Nishimiye kureba iyi ndirimbo.”
Gisubizo Ministry ni umuryango wa gikristu umaze imyaka itari micye ushinzwe, ukaba warashingiwe i Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Uyu muryango umaze kumenyekana cyane mu Rwanda no hanze yarwo, by’umwihariko mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ku ruhande rwa The Ben, uyu muhanzi akunze kwitwa nimero ya mbere mu bahanzi nyarwanda muri iki gihe, akomeje kugaragaza ko ashobora no gutanga umusanzu we mu gisata cyo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo zifite ubutumwa bw’ivugabutumwa.
Ubufatanye bwe na Gisubizo Ministry bwashimishije benshi, by’umwihariko abakristu, bagaragaza ko iyi ndirimbo ari impano ikomeye mu muziki wo kuramya Imana mu Rwanda.

The Ben umwe mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda no muri Afurika yafatanyije na Gisubizo Ministry gutanga ubutumwa
Reba indirimbo “Nabaye Umwe n’Imana”
