05 November, 2026
2 mins read

Korali Yakini yasohoye indirimbo Hamagara itegura Album nshya

Korali Yakini yo muri ADEPR Kicukiro yashyize hanze indirimbo nshya yise “Hamagara”, yibutsa abakirisitu ko bagomba kwegera Imana bayisenga, kuko ari yo soko y’ibisubizo n’ihumure mu bihe by’ibigeragezo. Iyi ndirimbo ifite umwihariko wo kuba yarakomotse ku buhamya bw’umwe mu baririmbyi b’iyi korali, wavuze ko yabonye igisubizo cy’Imana nyuma yo kuyisenga. Ubu buhamya bwaje guhinduka ubutumwa […]

3 mins read

Byinshi ku nkuru ivuga ko abagabo bashakana n’abagore babyibushye barushaho kugira ibyishimo mu rushako

Inkuru imaze igihe ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko abagabo bashakana n’abagore babyibushye bagira ibyishimo mu rushako inshuro 10 kurusha abashakana n’abagore bananutse, ariko igenzura ry’amakuru n’ubushakashatsi bwa siyansi bigaragaza ko nta gihamya ifatika ibishyigikira. Iyi nkuru inavuga ko abagore babyibushye barangwa no kugaragaza amarangamutima, gukemura amakimbirane yo mu mibanire no gutuma abo bashakanye barushaho […]

3 mins read

Arkidiyosezi ya Kigali igiye gusoza Yubile y’imyaka 50

Arkidiyosezi ya Kigali izasoza ku mugaragaro ibikorwa byo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe, mu birori bizabera kuri Stade Amahoro i Remera ku wa 5 Ukuboza 2026. Iki gikorwa kizahuza ibihumbi by’abakristu Gatolika baturutse mu maparuwasi atandukanye, bakazifatanya mu isengesho ryo gushimira Imana ku rugendo Kiliziya imaze gukora. Ibi birori bizaba umwanya wo kuzirikana amateka […]

2 mins read

Fabrice Munyaneza yashyize hanze indirimbo “Umusaraba” ivuga ku gakiza kabonerwa muri Kristo

Umuramyi Fabrice Munyaneza yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho yise “Umusaraba”, agarukamo ku bubasha bw’urupfu n’izuka rya Yesu Kristo, agaragaza ko kumwizera bihindura ubuzima bw’umuntu, bikamuhesha agakiza, amahoro n’umunezero. Muri iyi ndirimbo, Fabrice agaragaza umusaraba nk’ikimenyetso cy’urukundo rw’Imana n’igitambo Yesu Kristo yatanze kugira ngo abantu bababarirwe ibyaha kandi bahabwe ubugingo buhoraho. Ubutumwa bwe bushingiye ku kwizera […]

2 mins read

Papi Clever na Dorcas bazitabira igitaramo Selah Concert III cya New Melody Choir

Papi Clever n’umugore we Dorcas bari mu bazitabira igitaramo Selah Concert III, New Melody Choir yateguye nyuma y’imyaka umunani iki gitaramo kitaba. Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa 8 Ugushyingo 2026, kikazagaragaramo udushya dushingiye ku mpinduka z’itsinda n’iterambere ry’abarigize. Papi Clever na Dorcas, umwe mu miryango ikunze kugarukwaho mu itangazamakuru ry’imyidagaduro n’imibanire, bazifatanya […]

4 mins read

ACN: Abakirisitu miliyoni 220 bahura n’itotezwa rikomeye bazira imyemerere yabo

Raporo nshya y’umuryango Aid to the Church in Need (ACN) igaragaza ko Abakirisitu bagera kuri miliyoni 220 ku isi bahura n’itotezwa rikomeye bazira imyemerere yabo, mu gihe abandi babarirwa muri miliyoni amagana baba mu bihugu bitubahiriza uburenganzira bwabo bwo gusenga mu bwisanzure. Raporo yiswe Persecuted and Forgotten? A Report on Christians Oppressed for Their Faith […]

2 mins read

INES Ruhengeri yasabye abarangije amasomo guhangana ku isoko ry’umurimo bubaka ibihugu byabo

Kaminuza ya INES Ruhengeri yasabye abanyeshuri 1.729 basoje amasomo mu mwaka wa 2025-2026 gukoresha ubumenyi bahawe mu guteza imbere imiryango yabo no kugira uruhare mu kubaka ibihugu byabo, ibasaba kurangwa n’ubunyamwuga, ikinyabupfura n’imyitwarire myiza. Ubu butumwa bwatanzwe na Nyiricyubahiro Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa INES Ruhengeri, kuri uyu […]

5 mins read

Yves Rwagasore yashyize hanze indirimbo Nizeye ishingiye ku buhamya bwe

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Yves Rwagasore uba muri Canada, yashyize hanze indirimbo nshya yise Nizeye, avuga ko yayanditse ashingiye ku buhamya bw’ibyo Imana yamukoreye mu buzima bwe, ndetse n’amasezerano yayihaye akabona asohora. Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo igamije gukomeza abantu banyura mu bihe bikomeye, kubibutsa ko bakwiye gukomeza kwiringira Imana no […]

1 min read

Karidinali Kambanda yasabye abakirisitu kuzitabira isozwa rya Yubile y’imyaka 50

Karidinali Antoine Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, yashishikarije abakirisitu kuzitabira ku bwinshi ibirori byo gusoza Yubile y’imyaka 50 Arikidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe, bizabera muri Stade Amahoro. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Pacis TV, asobanura ko ibi birori bizaba ari indunduro y’ibikorwa bitandukanye byaranze kwizihiza iyi Yubile mu byiciro binyuranye. Yagize ati: “Ndagira ngo nshishikarize […]

2 mins read

Amerika: Kiliziya Gatorika yanenze White House

Abepiskopi 12 bo muri Kiliziya Gatolika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagaragaje ko batishimiye kuba White House yarasohoye amafoto n’amashusho yabo basenga hamwe na Perezida Donald Trump, bavuga ko byakoreshejwe mu nyungu za politiki kandi batabiherewe uburenganzira. Ibi byakurikiye inama yabereye i Washington ku wa 22 Ukwakira 2026, yahuje abo bepiskopi na Perezida Trump […]