Category: ABAHANZI
Uko Vestine na Dorcas basoje uruzinduko rwabo muri Canada baririmbana na Gentil Misigaro
Abaririmbyi b’indirimbo zokuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, basoje icyiciro cya mbere cy’urugendo rw’ibitaramo bari bamaze iminsi bakorera muri Canada, bakaba barabirangirije mu gitaramo cy’ishimwe bahuriyemo n’umuramyi Gentil Misigaro, uzwi cyane mu ndirimbo “Biratungana” n’izindi zatumye izina rye rirushaho kumenyekana. Mu rugendo rwabo rwagaragayemo amasengesho, ibyishimo n’amarangamutima akomeye, aba baramyi bakomeje kwerekana ko bafite […]
CAF yatangaje abakinnyi batatu ba nyuma mu bihembo byayo
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje urutonde rw’abakinnyi batatu bageze ku cyiciro cya nyuma mu guhatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka ku mugabane w’Afurika, aho Achraf Hakimi, Mohamed Salah na Victor Osimhen ari bo bahatanira igihembo gikomeye kurusha ibindi ku mugabane. Achraf Hakimi, kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Maroc, ni umwe mu bakinnyi bamaze gukomeza kwandika […]
CAF irateganya gufata umwanzuro ku busabe bwa Al Hilal SC na Al Merreikh
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) iritegura gutanga umwanzuro wa nyuma ku busabe bwa Al Hilal SC na Al Merreikh, amakipe yo muri Sudani aheruka gusaba gukorera ibikorwa byayo by’imikino mu Rwanda kubera ikibazo cy’umutekano wo mu gihugu bakomokamo. Komite Nyobozi ya CAF izaterana ku wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2025, ikaba ari yo […]
Myugariro wa Arsenal yagize imvune
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Brazil, Carlo Ancelotti, yatangaje ko myugariro wa Arsenal Gabriel Magalhães azasuzumwa muri iki Cyumweru nyuma yo kuvunikira mu mukino wa gicuti batsinzemo Senegal i Londres. Gabriel w’imyaka 27 yagaragaye yicara hasi nta wundi mukinnyi umukozeho, bigaragara ko afite ikibazo ku bice by’imbere by’ivi no ku itako rye. Yahise ahabwa ubuvuzi bwihuse […]
Norway ya Haaland yazitiwe n’u Butaliya guhita babona itiki y’ikombe cy’Isi
Ikipe y’Igihugu ya Norway iri ku marembo yo kugaruka mu Gikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere mu myaka 28, nyuma yo gutsinda Estonia mu mukino wayihaye amanota akomeye ndetse ukereka buri wese ko iyi kipe ikomeje kugira umugambi n’imbaraga zidatezuka. Ni umukino waranzwe no kubyaza umusaruro amahirwe babonye mu gice cya kabiri, aho Erling Haaland […]
Rayon Sports yatsinze urubanza yari yarezwemo n’umukinnyi wayo
Nyuma y’amezi yari amaze azenguruka mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bwa ruhago yishakira ibisobanuro ku masezerano ye, umukinnyi wo hagati Niyonshuti Emerance yamenyeshejwe n’itsinda ry’abanyamategeko ba FERWAFA ko yatsinzwe urubanza yarezemo Rayon Sports WFC amusaba gusesa amasezerano. Ibi byakurikiye ibibazo byatangiye kugaragara nyuma y’uko Niyonshuti avuye mu mikino ya Cecafa yabereye muri Kenya, aho ngo yakomezaga […]
Vestine na Dorcas bagiye gutanga ubunani ku bakunzi babo igitekerezo bahuje na Alicia and Germaine
Abaramyi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel nyarwanda, Vestine & Dorcas ndetse na Alicia & Germaine, batangaje ko bagiye gushyira hanze indirimbo nshya, ibintu byatanze isura nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza ndetse bikakirwa neza mu mitima y’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Aya matsinda yombi akunzwe kubera ubutumwa bwimbitse n’ubuhanga mu miririmbire, […]
Ubutumwa bw’Ubuzima Bushya mu ndirimbo “Igitaramo” ya Korali Jehovah Jireh bwanejeje imitima ya benshi
Korali Jehovah Jireh, imwe mu makorali akunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda no mukarere, yongeye kwandika izina mu mitima y’abakunzi b’indirimbo zubaka ukwemera binyuze mu ndirimbo yabo nshya bise “Igitaramo”. Iyi ndirimbo nshya itanga ubutumwa bwimbitse bwo gushima no guhimbaza Yesu Kristo, Intwari itabara abatuye isi, ari nayo yitiriwe igitaramo cyabo cy’indirimbo n’ubuhamya. […]
Minisiteri ya Siporo yafashe umwanzuro wo gushyira stade Amahoro mu maboko y’abikorera
Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda yafashe umwanzuro mushya wo gushyira Stade Amahoro mu maboko y’abikorera, mu rwego rwo kunoza imicungire yayo no kuyibyaza umusaruro ku buryo bujyanye n’igihe. Ubu iyi Stade iri mu biganza bya kompanyi yitwa Q&A Group Ltd, yatangiye kuyiyobora ku mugaragaro guhera ku mukino wa APR FC na Rayon Sports wabaye ku […]
Bimenyimana Bonfils-Caleb yahawe ibihano bishya
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Burundi, Bimenyimana Bonfils-Caleb, yahawe ibindi bihano byo kudakina imikino itatu mpuzamahanga, nyuma y’igikorwa cyafashwe nk’icy’ubugome yakoze ubwo yakiniraga igihugu cye mu mukino wa gushaka itike y’igikombe cy’isi wabereye i Bujumbura mu kwezi gushize. Mu mukino u Burundi bwakinnyemo na Kenya, Bimenyimana wahoze akinira Rayon Sports ndetse na Kaizer Chiefs yo muri […]
