Category: ABAHANZI
“Sinzarimbuka” indirimbo igiye gufungura urugendo rushya rwa Danny Mutabazi
Umuramyi ukunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Danny Mutabazi, yatangaje ko yiteguye gushyira hanze alubumu ye nshya mu minsi ya vuba, aho yahereye ku ndirimbo ya mbere yise Sinzarimbuka, igiye kujya hanze ku wa 2 Werurwe 2026. Iyi ndirimbo ni yo ya mbere izabanza gushyirwa ahagaragara kuri iyo alubumu ateganya gusohora vuba. […]
Indirimbo “Abanyamugisha” ya Chorale El Bethel itanga ishusho nshya y’umugisha muri Kristo
Chorale El Bethel Choir ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Kacyiru muri, mu Mujyi wa Kigali, ikomeje kugira uruhare rukomeye mu ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Iyi chorale izwi cyane mu gutegura ibitaramo by’ivugabutumwa bya “Tehillah Live Concert”, bikurura imbaga y’abakristu bifuza kuramya Imana mu mwuka n’ukuri. Mu rwego rwo gukomeza uwo […]
TOP 7 Gospel Songs of The Week: Indirimbo Zihumuriza Imitima Muri Iki Cyumweru
Mu rwego rwo gukomeza kugaragaza indirimbo nshya zifite ubutumwa bukomeza imitima,buricyumweru Gospel Today ikugezaho urutonde rwa Top 7 Gospel Songs of The Week, rugaragaza indirimbo ziyoboye izindi zasohotse muri iki cyumweru. Amakorali n’abahanzi batandukanye bakomeje kwifashisha impano zabo mu kubwiriza ubutumwa bwiza, bahumuriza benshi binyuze mu bihangano byabo byuzuye ukwizera, ishimwe n’ibyiringiro. 1. IRONKERE ISHIMWE […]
Cyrus Azizi: Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kwigarurira imitima ya benshi muri Kenya
Cyrus Azizi ni umwe mu bahanzi bakizamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Kenya, akaba akomeje kwigarurira benshi binyuze cyane mu bihangano bye bizwiho kugira ubutumwa bw’ihumure, ibyiringiro n’agakiza. Kenya ni kimwe mu bihugu biri mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba imaze gutera imbere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.Umwe mu bahanzi bakunzwe […]
Byinshi ku ndirimbo nshya “Ironkere Ishimwe” ibumbatiye ubutumwa bukomeye bwo guhimbaza no kwegera Imana
Holi Worship Music Ft James & Daniella bakanguriye abakirisitu ko gushima Imana no kuyegera ari isoko y’amahoro n’agakiza. Kuri uyu wa 24 Gashyantare 2026, itsinda ry’abaramyi bafatanyije na James & Daniella basohoye indirimbo nshya yitwa “Ironkere Ishimwe,” izanye ubutumwa bwiza bwo gushima Imana no kuyisanga nk’isoko y’ubugingo. Iyi ndirimbo igaruka ku rukundo n’imbabazi by’Imana, igahamagarira […]
Ubutumwa bukomeye bwa Gentil Bigizi mu ndirimbo “Ifaranga” busaba Abakristo gusubiza umutima ku Mana
Ifaranga, Indirimbo nshya yasohotse ku wa 17 Gashyantare 2026, igaragaramo ubutumwa bukangurira abantu cyane cyane Abakristo kwisuzuma ku rukundo bakunda amafaranga kurusha uko bakunda Imana yabahaye ubuzima n’agakiza. Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gentil Bigizi, yongeye gushyira hanze indirimbo ifite ubutumwa buremereye yise Ifaranga. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 17 Gashyantare 2026, ikaba […]
Elie Bahati ategerejwe muri NZAKOMEZA v0.2 igitaramo cyitezweho kuba isoko yo gukira Kwa benshi
Umuramyi Elie Bahati akomeje kwiyubakira izina rikomeye mu muziki wa gospel mu Rwanda no mu karere, bitewe n’umwihariko w’ibihangano bye byibanda ku isengesho, kwiringira Imana no kuyihimbaza.Elie Bahati yamenyekanye cyane binyuze mu bitaramo n’inyandiko z’indirimbo ze zikorwa mu buryo bwa live recording i Kigali, aho akunze guhuza indirimbo zo mu Kinyarwanda n’Igiswahili. NZAKOMEZA v0.2: Elie […]
Aline Gahongayire afunguye umuzingo mushya w’indirimbo z’intsinzi ahereye ku ndirimbo “Yesu ashimwe”
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire, ukunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo, yakomeje kwandika amateka akomeye mu muziki wa gospel kuva mu 2000. Yatangira kuririmba akiri muto muri chorale yo mu rusengero, ibintu byaje kumuha umusingi ukomeye w’ubuhamya, ijwi rikomeye n’ubutumwa bushingiye ku kwizera n’ibyiringiro bidakoza isoni. Mu rugendo rwe rw’imyaka […]
Richard Mus Yashyize Hanze Indirimbo Nshya “Nakwituriki” Igaruka ku Gushimira Imana
Mu gihe umuziki wa Gospel ukomeje kuba umuyoboro w’ivugabutumwa n’ihumure ku mitima ya benshi, umuramyi Richard Mus yongeye kugaragaza umuhamagaro we ashyira hanze indirimbo nshya yise “Nakwituri Ki.” Iyi ndirimbo ni isengesho ryuje amarangamutima, ribaza ikibazo gikomeye buri mukristo yakwibaza: “Uwo Yesu wamwitura iki?” Mu magambo agize iyi ndirimbo, Richard Mus agaragaza igitambo cya Yesu […]
Alarm Ministries yongeye kuvuga ububasha n’ineza by’Imana mu ndirimbo nshya “Ni Ubuhe Bwoko”
Kuri uyu wa 18 Gashyantare, Alarm Ministries yasohoye indirimbo nshya yise “Ni ubuhe bwoko” itanga ubutumwa bukomeye bwo kugaragaza Imana nk’isoko y’ubugingo, igahamagarira Abakristu kuyiringira no kuyishimira iteka ryose. Alarm Ministries yongeye gushimangira umurongo wabo wo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo Ni ubuhe bwoko, igaragaramo amagambo yuzuye ubuhamya bw’ububasha bw’Imana. Iyi ndirimbo igamije […]
