Danny Mutabazi, umwanditsi uri inyuma y’indirimbo zakunzwe za Vestine na Dorcas agiye gushyira hanze album nshya yitwa Waranzuye
Danny Mutabazi yitegura gushyira hanze album nshya “Waranzuye”Danny Mutabazi, umwe mu banditsi b’indirimbo bakunzwe kandi bubashywe mu muziki wa gospel nyarwanda, ari mu myiteguro ya nyuma yo gushyira hanze album ye nshya yise “Waranzuye”. Iyi album itegerejwe n’abakunzi b’umuziki wa gospel, bitewe n’ubunararibonye n’ubuhanga Danny Mutabazi amaze kugaragaza mu rugendo rwe rwo kwandika no guhanga indirimbo.
Uyu muhanzi azwi cyane nk’umwanditsi w’indirimbo nyinshi zakunzwe zakozwe n’itsinda rya gospel Vestine na Dorcas, aho akunze gukorana bya hafi n’umwanditsi Morodekayi. Mu ndirimbo zanditswe ,zimwe murizo ndirimbo yafatanyije na we harimo Ihema (2025), Iriba(2024), Kumusaraba (2023), Umutaka(2023) na Isaha (2022), zose zagiye zigira uruhare rukomeye mu buzima bwa Vestine na Dorcas.
Album “Waranzuye”, ishusho y’urugendo rwo kwizera kwa Danny Mutabazi
Indirimbo Ihema yasohotse muri 2025, yanditswe na Danny Mutabazi wenyine, yerekanye byimbitse impano ye idasanzwe mu gutambutsa ubutumwa bwimbitse bushingiye ku ijambo ry’Imana, mu magambo yoroshye ariko afite imbaraga. Ibi byatumye yongera kwigarurira imitima ya benshi, by’umwihariko abakurikirana umuziki wa gospel.Album “Waranzuye”igiye gusohoka, iteganyijwe nk’umushinga wihariye ugaragaza urugendo rw’umuhanzi bwe, aho ateganya gusangiza abumva indirimbo ze ubuhamya, amasomo n’ihumure rikomoka ku kwizera no kwiringira Imana.

Izina ry’iyi album ryonyine risobanura icyemezo gikomeye cy’ukwizera, rikaba ritegerejweho ubutumwa bukora ku mitima ya benshi.By’umwihariko, Danny Mutabazi asanzwe azwiho kugira uruhare runini mu iterambere ry’abaramyi batandukanye mu Rwanda no hanze yarwo. Umusanzu we mu gutegura no kwandika indirimbo za Vestine na Dorcas wagize uruhare rukomeye mu gutuma aba baramyi baba bamwe mu bamaze kwigarurira imitima ya benshi ku rwego rw’igihugu no mu mahanga.
Album “Waranzuye”: Intambwe nshya mu rugendo rwa Danny Mutabazi
Mu gihe abakunzi b’umuziki wa gospel bakomeje gutegereza “Waranzuye”, benshi bemeza ko iyi album izaba indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwa Danny Mutabazi, igashimangira umwanya we nk’umwe mu banditsi n’abahanzi bafite ijwi rikomeye mu muziki wa gospel nyarwanda. Iteganyijwe kuzasohoka mu bihe biri imbere, ikazaherekezwa n’ibikorwa bitandukanye byo kuyimenyekanisha.

Danny Mutabazi umuramyi witeguye gushyira hanze album nshya yitwa Waranzuye yuzuye mo ubutumwa bwiza

Dorcas mu bihe byiza mu ndirimbo zanditswe na Danny Mutabazi

