Igiterane cya Muhazi Gospel Fest cyitezweho umwihariko mu kuramya no guhimbaza Imana
2 mins read

Igiterane cya Muhazi Gospel Fest cyitezweho umwihariko mu kuramya no guhimbaza Imana

Umuramyi Rachel Queen Uwineza umaze iminsi ari mu bihe byiza byo gutaramira no kwegera abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yongeye gutumirwa mu giterane gikomeye kandi kidasanzwe cyo kuramya, kizwi ku izina rya Muhazi Gospel Fest.

Iki gikorwa gitegurwa na Upperroom Events, kikaba gitegerejwe n’abantu benshi bakunda umuziki wa Gospel n’ibihe byo kwegera Imana mu bwisanzure.Iyi ntambwe ije ikurikira igitaramo Chill & Praise Gospel Sundays yabaye umwanya wihariye wo kuramya mu mahoro no gutuza mu mwuka, aho Rachel Queen Uwineza yagaragaje impano ye n’umuhamagaro wo kuyobora abantu mu kuramya byo kuramya. Abitabiriye icyo gitaramo bagaragaje ko cyabaye isoko y’ihumure n’ihinduka ku bantu benshi.Muhazi Gospel Fest iteganyijwe kuba ku wa 7 Werurwe 2026, ikazabera muri Falcon Golf & Country Club, ahazahurira abaramyi batandukanye n’abakunzi b’Imana mu giterane cyitezweho kuzaba icy’amateka. Iki gikorwa kizaba kigamije guhuza abantu mu kuramya, mu masengesho no mu gushimira Imana ku bwiza n’imigisha yayo.

Nyuma ya Chill & Praise, Rachel Queen Uwineza akomeje urugendo rwo gutaramira Imana

Kuba Rachel Queen Uwineza yatumiwe muri iki giterane bikomeje kwerekana ko ari umwe mu baramyi bakomeje kwiyubakira izina rikomeye mu muziki wo kuramya mu Rwanda. Azwi cyane mu ndirimbo zifite ubutumwa bwo kwizera, gushimira Imana no kuyiringira, akaba akomeje kugirirwa icyizere n’abategura ibitaramo bikomeye byo kuramya.

Abategura Muhazi Gospel Fest batangaje ko iki giterane kizaba gifite umwihariko wo gutanga umwanya wo kuramya mu buryo bwagutse, ahantu hatuje kandi heza, hagamijwe gufasha abantu kuva mu rusaku rw’ubuzima bwa buri munsi bakiyegurira Imana byimazeyo.

Biteganyijwe kandi ko abazacyitabira bazungukira mu ndirimbo, mu isengesho no mu busabane.Abakunzi b’umuziki wa Gospel n’abifuza kwitabira iki giterane barahamagarirwa kwitegura no kugura amatike hakiri kare, kuko Muhazi Gospel Fest itegerejweho kuba igikorwa kizagira uruhare rukomeye mu gukomeza guteza imbere umuco wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.Ku

Ku ruhande rwa Rachel Queen Uwineza, abakunzi be biteze kongera kumubona mu bihe by’indirimbo zibyutsa imitima kandi byongera gukomeza ukwizera.

Rachel Queen Uwineza mu baramyi bakomeje guhabwa icyizere mu bitaramo bikomeye

https://youtu.be/BX5isJEEU_I?si=2HCoBZi4ocQWx4e_

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *