Alarm Ministries yongeye kuvuga ububasha n’ineza by’Imana mu ndirimbo nshya “Ni Ubuhe Bwoko”
Kuri uyu wa 18 Gashyantare, Alarm Ministries yasohoye indirimbo nshya yise “Ni ubuhe bwoko” itanga ubutumwa bukomeye bwo kugaragaza Imana nk’isoko y’ubugingo, igahamagarira Abakristu kuyiringira no kuyishimira iteka ryose.
Alarm Ministries yongeye gushimangira umurongo wabo wo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo Ni ubuhe bwoko, igaragaramo amagambo yuzuye ubuhamya bw’ububasha bw’Imana. Iyi ndirimbo igamije gukomeza imitima y’abayumva, cyane cyane Abakristu, ibibutsa ko Imana yabo ari nzima kandi ikora, itandukanye n’ibigirwamana bidafite icyo bishobora.
Mu magambo y’indirimbo, korali igaragaza ishusho y’Imana nk’ifite agaciro n’imbaraga zisumba byose. Berekana Imana nk’ubuhungiro bwizewe, aho abayizera bayisanga mu bihe by’ingorane bakagirira amahoro mu maboko yayo.
Bati: “Erega imbaraga zawe ni iz’igiciro cyinshi, Abantu bahungira mu gicucu cy’amababa yawe.”
Berekana Imana nk’isoko y’ubugingo n’ibyishimo bidashira, maze bakagira bati: “Kuko aho uri niho hari isoko y’ubugingo, uzabuhira ku ruzi rw’ibyishimo byawe.” Aya magambo ashimangira ko ubuzima nyabwo n’ibyishimo birambye bibonerwa mu Mana, kandi ko kuyegera bitanga ihumure rirambye.
Alarm Ministries ihamya ko Imana ari nzima kandi ikora, ubutumwa bugereranya Imana nyakuri n’ibigirwamana bidafite ubuzima, bushishikariza abayumva gukomera ku kwizera kwabo no kwirinda kuyoboka ibitari Imana.
Baterura bagira bati: “Erega Imana yacu n’Imana ikora, Erega Imana yacu n’Imana ivuga, Irenze cyane ibigirwamana byose.”
Alarm Ministries ikomeje kugaragaza imbaraga zayo mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza ibinyujije mu ndirimbo, aho muri iyi minsi iri gushyira indirimbo nyinshi hanze kandi zose zuzuye guhumuriza abakristu.
“Ni ubuhe bwoko” ihamagarira abayumva kubaho mu ishimwe no mu byishimo, ibintu byerekana ko kumenya no gusobanukirwa ububasha n’ineza by’Imana bigomba gutera abayizera kuyiramya no kuyihimbaza ubudasiba, bakabikora bafite imitima yuzuye ishimwe n’ibyishimo.
Indirimbo Ni ubuhe bwoko igaragara nk’umuhamagaro ukomeye wo gukomera ku Mana nzima ihora hafi y’abayizera.
