Aline Gahongayire afunguye umuzingo mushya w’indirimbo z’intsinzi ahereye ku ndirimbo “Yesu ashimwe”
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire, ukunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo, yakomeje kwandika amateka akomeye mu muziki wa gospel kuva mu 2000. Yatangira kuririmba akiri muto muri chorale yo mu rusengero, ibintu byaje kumuha umusingi ukomeye w’ubuhamya, ijwi rikomeye n’ubutumwa bushingiye ku kwizera n’ibyiringiro bidakoza isoni.
Mu rugendo rwe rw’imyaka irenga makumyabiri, Aline Gahongayire yagaragaje ko ari umwe mu baramyi babahanga bari mu Rwanda akaba umubyeyi wa benshi yafashije kubona igisobanuro gikomeye cy’ubuzima. Afite album umunani, EP ebyiri n’indirimbo nyinshi zakunzwe cyane zirimo Ndanyuzwe, Iyabivuze, Warampishe na Ntabanga. Ibyo bikorwa byatumye ahabwa ibihembo birenga 12 birimo Groove Awards (Kenya n’u Rwanda), Talanta Awards (USA) ndetse na Maranatha Global Worship Awards, anatoranywa muri 2025 mu cyiciro cya Best Gospel Artist muri Africa Golden Awards.Uyu

Uyu muramyi yakomeje kwerekana imbaraga n’ubuhanga mu mishinga ye mishya irimo EP Sa Grâce yasohotse muri 2024 n’album Le Feu (The Fire) yo muri 2025, zombi zagaragaje icyerekezo gishya cy’imbamutima n’ubuhanuzi mu murimo we. Ibi byashimangiye ko ari umuhanzi uhora wiyubaka.Kuri ubu, Aline Gahongayire yatangaje ku mugaragaro indirimbo nshya yise “YESU Ashimwe”, igiye gusohoka ku mbuga zose zicururizwaho umuziki w’ikoranabuhanga.
Aline Gahongayire agiye kongera guhembura imitima y’abaramyi binyuze mu ndirimbo “YESU Ashimwe”
Iyi ndirimbo ikurikira Papa w’Ibyiza, ikaba yerekana icyiciro gishya mu murimo we, gishingiye ku gushima Imana, kuyisingiza no gutangaza intsinzi ya Yesu Kristo.“YESU Ashimwe” ni indirimbo yavutse mu gihe cy’isengesho rikomeye n’ibitekerezo byimbitse, nyuma yo kwibonera ineza, ubutabazi n’ubudahemuka bw’Imana. Aline Gahongayire ayisobanura nk’itangazo rivuga ko Yesu ari Umwami w’Intsinzi, rigahamagarira abamuzi gukomeza kumusingiza, n’abatamuzi bakamumenya.

Ubutumwa bwayo bugira buti: “Utamuzi amumenye”Iyi ndirimbo nshya ifungura igice gishya cy’indirimbo z’intsinzi zifite umwimerere w’ubuhanuzi, bikaba biteganyijwe ko izakurikirwa n’izindi nyinshi. Abakunzi ba gospel n’abaramyi muri rusange barahamagarirwa kwakira “YESU Ashimwe” nk’indirimbo izabafasha mu bihe byo gushima Imana no gutangaza intsinzi yayo mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Aline Gahongayire mu bihe bitandukanye byo gushima Imana kubw’ineza yayo itangaje, umwe mu baramyi bigoye kubona atari guseka


Aline Gahongayire yihariye ubuhanga bwo kwandika indirimbo nziza zirimo ubutumwa bukomeye


Umuramyi Aline Gahongayire uzwi kwizina rya Dr. Alga kubera Ibikorwa by’indashyikirwa akora

