Umushumba Mukuru wa CRC At Boshoff yatandukanye n’umugore we nyuma y’imyaka irenga 30 babana
Nubwo yigishaga ko ishyingiranwa ari isezerano ry’iteka rishingiye ku mugambi w’Imana, Umushumba akaba na pasiteri w’Itorero muri Africa y’Epfo, Urukiko Rukuru rwa Johannesburg rwemeje burundu gatanya ye.
Umushumba w’itorero rikomeye muri Afurika y’Epfo, At Boshoff, yatandukanye n’umugore we Nyretta bari bamaze imyaka irenga 30 babana, nubwo yari asanzwe yigisha ko ishyingiranwa ari isezerano ridacika rishingiye ku mugambi w’Imana.
Aya makuru yemejwe n’inyandiko z’urukiko zasubiwemo n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu.
At Boshoff ni we washinze kandi akaba Umushumba Mukuru wa Christian Revival Church (CRC), itorero rifite icyicaro gikuru muri Afurika y’Epfo. CRC ifite amashami arenga 90 ku migabane itandukanye irimo Afurika, u Burayi, Aziya na Australia, ndetse ikaba ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 120.
Boshoff kandi ni umwe mu bagize Inama Nkuru ya Empowered21, umuryango mpuzamahanga uhuza abakirisitu bizera imbaraga z’Umwuka Wera.
Nk’uko inyandiko z’urukiko zibigaragaza, gatanya ya Boshoff yemejwe burundu n’Urukiko Rukuru rwa Johannesburg ku wa 18 Ukwakira 2024, mu rubanza rutigeze rubamo impaka.
Ibi byabaye mu gihe yari amaze imyaka myinshi abwiriza ku gaciro k’urugo n’ubudahangarwa bw’isezerano ry’ishyingiranwa.
Icyakora, nyuma y’amezi abiri gusa gatanya imaze kwemezwa, hari amwe mu mashami mpuzamahanga ya CRC yakomeje kwizihiza isabukuru y’imyaka 37 y’ubukwe bwa Boshoff n’umugore we ku wa 5 Ukuboza 2024. Ibi byateje urujijo n’impaka mu bakirisitu benshi kuko itorero ritaratangaza ku mugaragaro itandukana ryabo muri icyo gihe.
Iyi gatanya kandi ije nyuma y’uko mu 2022 umuvugabutumwa ukomoka muri Zimbabwe, King Jay Israel, yari yaravuze ko Boshoff yaba yarakoze icyaha cy’ubusambanyi, ndetse ko we n’umugore we bari baratandukanye imyaka itatu mbere y’itangazo rya gatanya.
Nubwo ayo makuru yakwirakwijwe, itorero CRC ntiryahise ritanga ibisobanuro birambuye kuri ayo birego.
Mu myemerere y’Abakirisitu benshi bakurikiza Bibiliya byimazeyo, gatanya ifatwa nk’ikintu kitemewe n’Imana hashingiwe ku mirongo nka Malaki 2:16 na Matayo 19:6. Icyakora, hari aho yemerewe nko mu gihe habayeho ihohoterwa, ubusambanyi cyangwa gutereranwa.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana impamvu nyakuri yateye itandukana rya At Boshoff n’umugore we, ariko inkuru yabo yakomeje guteza impaka mu bakurikiranira hafi ubuzima bw’abayobozi b’amadini n’uruhare rwabo nk’intangarugero mu mibanire.
