Elie Bahati ategerejwe muri NZAKOMEZA v0.2 igitaramo cyitezweho kuba isoko yo gukira Kwa benshi
Umuramyi Elie Bahati akomeje kwiyubakira izina rikomeye mu muziki wa gospel mu Rwanda no mu karere, bitewe n’umwihariko w’ibihangano bye byibanda ku isengesho, kwiringira Imana no kuyihimbaza.Elie Bahati yamenyekanye cyane binyuze mu bitaramo n’inyandiko z’indirimbo ze zikorwa mu buryo bwa live recording i Kigali, aho akunze guhuza indirimbo zo mu Kinyarwanda n’Igiswahili.
NZAKOMEZA v0.2: Elie Bahati agiye kongera guhuriza abakunzi b’umuziki wo kuramya mu bihe byuzuyemo umunezero
Ubu buryo bwamuhesheje gukundwa n’abatari bake, cyane cyane abakunda kuramya mu mwuka w’ituze.Uyu muhanzi akunze kwivuga nk’umuntu uririmba amasengesho ye,” igitekerezo kigaragara mu magambo y’indirimbo ze ziganjemo gushimira Imana, kuyiringira no kuyegurira icyizere cy’ubuzima. Akorana n’itsinda ry’abacuranzi n’abaririmbyi bamufasha gutanga umwimerere wihariye utuma indirimbo ze zigera ku mitima ya benshi.

Mu rugendo rwe rwa muzika, Elie Bahati yashyize hanze ibihangano bitandukanye, birimo EP Nzakomeza yasohotse mu 2022, hamwe n’indirimbo nyinshi zakunzwe n’abakunzi ba gospel. Ibi bihangano byabaye intambwe ikomeye yamuteguriye gushyira hanze imishinga minini kurushaho.Mu mwaka wa 2025, yasohoye album ya live yise NZAKOMEZA (Live from Kigali), yagaragaje ubuhanga bwe mu kuramya no kuyobora abantu mu mwuka w’isengesho.
NZAKOMEZA, igihamya cy’urugendo rwihariye rwa Elie Bahati mu kuramya
Iyi album yakiriwe neza n’abakunzi be, ikomeza gushimangira umwanya afite mu muziki wa gospel nyarwanda.Elie Bahati agiye kongera guhuriza abakunzi be mu gikorwa cyihariye cya NZAKOMEZA v0.2 giteganyijwe ku wa Kane, tariki ya 19 Werurwe 2026. Iki gikorwa kitezweho gukomeza urwo rugendo rwe rwo guhuza abantu n’Imana binyuze mu ndirimbo zubaka umutima kandi zuje isengesho.

NZAKOMEZA, igihamya cy’urugendo rwihariye rwa Elie Bahati mu kuramya

