Ubutumwa bukomeye bwa Gentil Bigizi mu ndirimbo “Ifaranga” busaba Abakristo gusubiza umutima ku Mana
Ifaranga, Indirimbo nshya yasohotse ku wa 17 Gashyantare 2026, igaragaramo ubutumwa bukangurira abantu cyane cyane Abakristo kwisuzuma ku rukundo bakunda amafaranga kurusha uko bakunda Imana yabahaye ubuzima n’agakiza.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gentil Bigizi, yongeye gushyira hanze indirimbo ifite ubutumwa buremereye yise Ifaranga. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 17 Gashyantare 2026, ikaba ikubiyemo amagambo asaba abantu gutekereza ku gaciro baha ubutunzi bw’isi ugereranyije n’umwanya baha Imana mu mibereho yabo ya buri munsi.
Ni indirimbo igaragaza uko amafaranga akundwa n’abantu bose, ikerekana ko nubwo hari abanga Imana, amafaranga yo akundwa na bose atagira umwanzi. Yerekana uburyo umutima w’umuntu ushobora kwibumbira ku by’isi kurusha ibya roho.
Aririmba agira ati: “Hariho abantu badakunda Imana, natwe abantu tugira abanzi, ibyaremwe byose bigira abanzi, haricyo nabonye kitagira umwanzi, ifaranga ntizigira umwanzi.”
Gentil Bigizi akomeza agaragaza icyifuzo cy’uko urukundo dukunda amafaranga rwaba rungana n’urwo dukunda Imana, aho aririmba ati: “Iyaba uko dukunda amafaranga, iyaba ariko twese dukunda Imana yaduhaye ubuzima.”
Agaragaza ishingiro ry’ubutumwa bwe, asaba abantu kugarukira Imana bayikunze nk’uko bakunda gushaka iby’isi.
Agaruka ku mukire wageze mu zabukuru wifuzaga kongera kuba umusore kugira ngo yisubirirane ubutunzi bwe, agira ati: “Icyampindura nkongera nkaba umusore, maze akitwarira ubu butunzi bwanjye.” Uyu mugani ugaragaza ko nubwo umuntu yakwiharira ubutunzi bwinshi, atabasha gusubiza inyuma imyaka cyangwa kugura ubuzima bushya, bityo amafaranga akaba atabasha gusimbura agaciro k’ubugingo.
Bigizi Gentil ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya Imana, kuri ubu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Azwi cyane mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Imvugo Yiwe, Yesu arabaruta, Ntacyo mfite, Kipenzi, Biragatsindwa na Tujyane n’izindi nyinshi.
Indirimbo ze zihora zitanga ubutumwa bukomeye bwo mu mwuka, bushishikariza abantu kwegera Imana no kubaho ubuzima bufite intego.
Mu ndirimbo ye nshya, Gentil Bigizi ashimangira ko gushaka ubutunzi atari bibi, ariko ko birushaho kuryoha iyo umuntu azi Imana. Uyu muhanzi asiga asabye buri wese, cyane cyane Abakristo, guha Imana umwanya wa mbere, kuko amafaranga ashobora gufasha mu mibereho, ariko agakiza n’ubugingo buhoraho bikomoka ku Mana.
Indirimbo ye nshya Ifaranga isozwa itanga ubutumwa bukomeye bwibutsa abantu ko Imana ari Yo Soko y’ibintu byose. Kuyikunda no kuyishaka bigomba guhora biza mbere yo gukunda imigisha Itanga.
Reba indirimbo “Ifaranga” hano
