Tanzaniya irakataje mu kwitegura kwakira igikombe cya Afurika
1 min read

Tanzaniya irakataje mu kwitegura kwakira igikombe cya Afurika

Komiseri w’Intara ya Arusha, Amos Makalla, yasuye imirimo yo kubaka stade izifashishwa mu mikino y’Igikombe cya Afurika (AFCON) kizabera muri Tanzania mu 2027, agaragaza ko imirimo imaze kugera hejuru ya 70 ku ijana.

Ibi yabitangaje nyuma yo kugenzura aho imirimo igeze, ashimangira ko umushinga uri gukorwa neza kandi ku murongo wateganyijwe.

Makalla yavuze ko Leta ya Tanzania nta mwenda ifitiye rwiyemezamirimo uri kubaka iyi stade. Mu ngengo y’imari ya miliyari 340 z’amashilingi ya Tanzania zagenewe uyu mushinga, asobanura ko asaga miliyari 200 yamaze gutangwa.

Ibi byatumye imirimo ikomeza nta nkomyi zishingiye ku kwishyura, bityo rwiyemezamirimo agakorera ku gihe n’ubunyamwuga bukenewe.

Yongeyeho ko iyi myitwarire igaragaza ubushake bukomeye bwa Perezida wa Repubulika y’Ubumwe ya Tanzania, Dr Samia Suluhu Hassan, mu gutegura neza kwakira AFCON 2027.

Makalla yavuze ko Perezida yakomeje gukurikirana hafi ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, ashimangira ko kwishyura ku gihe ari ingenzi kugira ngo stade izuzure ku gihe kandi yujuje ibisabwa mpuzamahanga.

Mu bindi, Komiseri Makalla yashishikarije abatuye Intara ya Arusha kwitegura no kubyaza umusaruro amahirwe y’ubucuruzi azazanwa n’iyubakwa rya stade ndetse n’iyakirwa ry’AFCON 2027. Yagaragaje ko haziyongera amahirwe mu bucuruzi, ubukerarugendo, ndetse no mu gutanga serivisi zirimo amacumbi, amafunguro n’ubwikorezi.

Yanashimiye ikipe y’igihugu ya Tanzania, Taifa Stars, ku bwitange yagaragaje mu marushanwa ya AFCON ari kubera muri Maroc, aho yabashije kugera mu mikino ya 1/8, ashimangira ko ari ishema rikomeye ku gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *