Nigeria mu byago byo  kubura Victor Osimhen ku mukino wa Mozambique
1 min read

Nigeria mu byago byo kubura Victor Osimhen ku mukino wa Mozambique

Kuri uyu wa Kane, ikipe y’igihugu ya Nigeria, Super Eagles, yakomeje imyitozo yitegura umukino wa ⅛ cy’Igikombe cya Afurika cya 2025 (AFCON) izahuramo na Mozambique, ariko imyitozo yabaye irimo inkuru zatumye abakunzi b’umupira bibaza byinshi.

Abakinnyi batatu barimo Victor Osimhen ntibagaragaye mu myitozo yabereye i Fes muri Maroc.

Umutoza mukuru, Éric Chelle, yahisemo ko imyitozo ikorerwa mu muhezo, agaragaza ko ashaka kugabanya ibirangaza no gutuma abakinnyi bibanda ku cyiciro cyo gukuranwamo. Uretse Osimhen, abandi batitabiriye imyitozo ni Cyriel Dessers na Ryan Alebiosu.

Nk’uko byemezwa n’abari hafi y’ikipe, Dessers na Alebiosu bafite ibibazo by’imvune. Dessers arwaye imikaya yo mu kibero , ari na yo mpamvu atarakina n’umukino n’umwe muri iri rushanwa. Alebiosu we arimo gukira imvune yo ku kaguru, nyuma yo kuvunikira mu mukino we wa mbere akinira Super Eagles.

Ku ruhande rwa Victor Osimhen, amakuru aturuka mu ikipe y’abaganga avuga ko nta mvune afite. Bivugwa ko yahisemo kuruhuka hashingiwe ku igenamigambi ryo gucunga ingufu z’abakinnyi, cyane ko amaze gukina imikino yose yo mu matsinda.

Osimhen yabaye inkingi ya mwamba mu rugendo rwa Nigeria mu matsinda, atsinda igitego mu mukino batsinzemo Tunisia, ndetse anaba kapiteni mu mukino bahuyemo na Uganda. Yatangiye imikino yose uko ari itatu, ari kumwe na Calvin Bassey.

Nubwo Dessers ataragaragara, Nigeria yabashije kubona ibitego binyuze kuri Akor Adams na Paul Onuachu, bigaragaza ko ubusatirizi bukomeje gukora neza.

Biteganyijwe ko Dessers na Alebiosu bazasiba umukino wo ku wa Mbere, mu gihe Éric Chelle akomeje gushyira imbaraga mu kugera muri ¼ cy’irushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *