“Sinzarimbuka” indirimbo igiye gufungura urugendo rushya rwa Danny Mutabazi
2 mins read

“Sinzarimbuka” indirimbo igiye gufungura urugendo rushya rwa Danny Mutabazi

Umuramyi ukunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Danny Mutabazi, yatangaje ko yiteguye gushyira hanze alubumu ye nshya mu minsi ya vuba, aho yahereye ku ndirimbo ya mbere yise Sinzarimbuka, igiye kujya hanze ku wa 2 Werurwe 2026. Iyi ndirimbo ni yo ya mbere izabanza gushyirwa ahagaragara kuri iyo alubumu ateganya gusohora vuba.

Nk’uko byatangajwe n’uyu muramyi, “Sinzarimbuka” ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bukomeye bw’icyizere n’intsinzi ku mukristo, ishimangira ko uwiringiye Imana adashobora kurimbuka n’iyo anyuze mu bihe bikomeye. Danny Mutabazi yavuze ko yahisemo gutangirira kwiyi ndirimbo kuko ifite ubutumwa buhumuriza imitima ya benshi kandi bukongera ukwizera mu bihe by’ibigeragezo.Iyi ndirimbo ni kimwe mu bigize alubumu nshya ya Danny Mutabazi ateganya gushyira hanze, alubumu benshi bategereje nyuma y’igihe yari amaze akora umuziki mu buryo bwo gufasha abandi.

Danny Mutabazi yagaragaje ko iyi alubumu izaba irimo indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse, bushingiye ku ijambo ry’Imana, ubuhamya bwe bwite n’urugendo rwe mu murimo wo kuramya.Danny Mutabazi yakomeje avuga ko gusohora “Sinzarimbuka” ari intangiriro y’ibihe bishya mu muziki we, aho yifuza kurushaho kwegera imitima y’abantu no kuyifasha guhagaraza kwizera. Yashimangiye ko indirimbo zigize alubumu ye nshya zizaba ziganjemo amagambo atera ibyiringiro, kandi ashimangira imbaraga z’Imana mu buzima bwa buri munsi.

“Sinzarimbuka”: Indirimbo ya mbere kuri alubumu nshya ya Danny Mutabazi

Abakunzi b’umuziki wa gakristo bakomeje kugaragaza amatsiko menshi yo kumva “Sinzarimbuka”, cyane ko Danny Mutabazi azwiho kuririmba indirimbo zifite umwihariko wo gukora ku mitima no gutuma abantu binjira mu bihe byiza byo kuramya.

Benshi bagaragaje ko bategereje kureba uko iyi ndirimbo izakirwa n’uko izabafasha mu rugendo rwabo rwo kwizera.Uyu muramyi yasabye abakunzi be n’abakurikiranira hafi umuziki wo kuramya gukomeza kumushyigikira no kwitegura kwakira neza indirimbo “Sinzarimbuka” ndetse n’alubumu yose izayikurikiraho. Yizeje ko ibikorwa bye bishya bigamije gukomeza guteza imbere umuziki wa gakristo no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi mu Rwanda no hanze yarwo.

Danny Mutabazi agiye gushyira hanze indirimbo nshya “Sinzarimbuka”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *