Kabgayi: Inteko y’Umuco yatangaje ko hakiri intege nke mu guteza imbere indangagaciro z’umuco mu miryango no mu rubyiruko
Mu kwizihiza Umunsi w’Umuco mu mashuri ya Diyosezi ya Kabgayi, Inteko y’Umuco yagaragaje ibyavuye mu bushakashatsi bwa 2025, inagaragaza ko hakiri icyuho mu gutoza indangagaciro mu miryango nubwo urubyiruko ruri ku kigero gishimishije mu kuzimenya.
Ku wa 26 Gashyantare 2026 mu karere ka Kamonyi, mu birori byabereye mu ishuri ryisunze Mutagatifu Berenadeta, hizihijwe Umunsi w’Umuco mu mashuri ya Diyosezi ya Kabgayi. Muri uwo muhango, Jean Claude Uwiringiyimana, Intebe y’Inteko y’Umuco wungirije wari uhagarariye Inteko y’Umuco, yagaragaje ibyavuye mu isuzuma ry’indangamuco ryakozwe mu mwaka wa 2025, ryerekanye ko 88,6% by’Abanyarwanda basobanukiwe neza indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Yashimye Diyosezi ya Kabgayi ku gitekerezo cyo kwimakaza umuco ihereye ku bana bakiri ku ntebe y’ishuri, ashimangira ko umuco utavukanwa ahubwo utozwa.
Yagize ati: “Turashimira amashuri uruhare agira mu gutoza umuco abato, kugira ngo hatazagira bimwe byibagirana mu biwugize bityo umuco ugacika kuko hatabaye ihererekanya muco.”
Yongeyeho ko nubwo umuco uvugwa nk’isoko y’ibisubizo, hakigaragara ikibazo mu kwimika no gushyira mu bikorwa indangagaciro, cyane cyane mu rubyiruko rugaragaramo imyitwarire irimo gukoresha ibiyobyabwenge, ubusinzi n’ubusambanyi.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko urubyiruko ruri mu mashuri ruri mu cyiciro kiza ku kigero kiri hejuru. Abari hagati y’imyaka 25 na 35 baza ku gipimo cya 93,6%, hagati ya 15 na 25 bakazimenya ku kigero cya 90,7%, mu gihe abafite hagati ya 36 na 50 baza ku gipimo cya 88,7%.
Nubwo ibi bipimo bishimishije, Jean Claude Uwiringiyimana yibukije ko ikibazo gikomeye kiri mu kuzishyira mu ngiro, cyane cyane mu muryango aho 88,6% gusa ari bo bagaragaje ko batoza abana babo izo ndangagaciro.
Yagaragaje ko umuryango ari ishuri ry’uburere mboneragihugu, agira ati: “Umuryango ni ishuri ryigirwamo uburere mboneragihugu. Uburere buruta ubuvuke, kandi igiti kigororwa kikiri gito.”
Yongeyeho ko kudohoka ku nshingano zo kurera bigira ingaruka ku hazaza h’abana n’igihugu muri rusange, haba mu myitwarire, mu mibanire no ku kazi. Mu mpamvu zagaragajwe zituma habaho icyuho mu burere, 62,2% bavuze ko babura umwanya, 11% bakavuga ko bafite ubumenyi buke, mu gihe amakimbirane yo mu muryango, kwigana imico y’ahandi no gukoresha nabi ikoranabuhanga nabyo byagaragajwe nk’ibibazo.
Agaruka ku kamaro k’ururimi, Jean Claude Uwiringiyimana yavuze ko umuco ari umutima w’igihugu kandi ko Ikinyarwanda ari ipfundo ry’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yibukije ko kwizihiza Umunsi w’Umuco byahuriranye n’igihe cyo kwizihiza ururimi kavukire, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Dukoreshe tunoze Ikinyarwanda hose.”
Yasabye urubyiruko kwirinda kugoreka ururimi no kuruvanga n’izindi ndimi, agaragaza ko kuvuga Ikinyarwanda neza ari ishema n’agaciro k’igihugu. Yasoje asaba amashuri n’imiryango gushyira imbaraga mu gutoza indangagaciro n’ururimi, kugira ngo icyuho kigaragara kizibwe, umuco w’u Rwanda ukomeze ube inkingi y’igihugu.
