Ben na Chance bagiye kwizihiriza Pasika muri BK Arena mu gitaramo gikomeye cya “Easter Jubilee Music Gathering”
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika mu buryo budasanzwe, abaramyi bakunzwe cyane mu Rwanda Ben na Chance batangaje ko bagiye gukorera igitaramo gikomeye muri BK Arena. Iki gitaramo bise “Easter Jubilee Music Gathering” giteganyijwe ku wa 05 Mata 2026, kikazaba umwanya wihariye wo kuramya no guhimbaza Imana mu kwizihiza izuka rya Yesu Kristo.
Ku wa 02 Werurwe 2026, aba baramyi bagaragaye basuye inyubako ya BK Arena aho bateganya gukorera iki gitaramo, batangaza ko biteguye guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki wa Gospel mu birori bizaba byuzuyemo kuramya no guhimbaza Imana. Muri urwo ruzinduko bagaragaje ibyishimo byinshi, bavuga ko ari umwanya w’amateka ku bakristo bazitabira icyo gitaramo.
Aba baramyi, bazwi cyane mu ndirimbo “Zaburi Yanjye”, bagaragaye batambagira muri BK Arena bavuga ko ku wa 05 Mata bazahurira aho n’abakunzi babo bagahimbaza Imana mu byishimo byinshi. Bavuze ko icyo gitaramo bazagikora mu buryo budasanzwe, bakishimira kuba bagiye gutaramira muri iyo nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi.
Mu butumwa basangije abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga tariki ya 10 Gashyantare 2026, Ben na Chance bavuze ko Pasika y’uyu mwaka izaba ifite umwihariko i Kigali. Basobanuye ko “Easter Jubilee Music Gathering” ari igikorwa kigamije guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki wa Gospel mu munsi wo kuramya Imana mu byishimo no mu bumwe.
Ben na Chaance bazwi nk’umugabo n’umugore bamaze imyaka icumi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane harimo “Zaburi Yanjye” imaze kurebwa n’abarenga miliyoni esheshatu, ndetse n’izindi zirimo “Yesu Arakora,” “Amarira,” “Impano y’Ubuzima,” na “Mu Nda y’Ingumba.” Iki gitaramo kizaba ari ubwa mbere aba baramyi bakoze igitaramo cyabo bwite muri BK Arena, nyuma y’uko abakunzi babo bagiye babibasaba kenshi.
Bagaragaje ko bahisemo BK Arena kuko ari ahantu hashobora kwakira abantu benshi icyarimwe, bityo bakifuza ko buri wese yatumira inshuti n’abavandimwe kugira ngo bazifatanye kwizihiza Pasika mu buryo budasanzwe.
Pastor Benjamin Serugo (Ben) yatangaje ko igitekerezo cyo gutegura igitaramo cya Pasika cyaje nyuma y’uko umuhanzi Patient Bizimana, wari umaze igihe ategura ibitaramo nk’ibi, yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyo gihe Ben na Chance bumvise ko Imana ibahamagarira gukomeza uwo murage wo kwizihiza Pasika binyuze mu muziki wa Gospel.
Ben yavuze ko bifuza ko iki gitaramo cya Easter Jubilee cyazajya kiba buri mwaka, kikaba umwanya wihariye abakristo bahuriramo bagahimbaza Imana mu kwizihiza izuka rya Yesu Kristo.
Aba baramyi batangiye kuririmbana mu 2016, ubwo basohoraga indirimbo yabo ya mbere yise “Ririmbira Umwami.” Kuva icyo gihe, bakomeje kwaguka mu muziki wa Gospel, banabera icyitegererezo abandi bahanzi baririmbana nk’abashakanye.
Usibye ibikorwa byabo bwite, Ben na Chance banaririmba muri Alarm Ministries kandi basengera muri CityLight Foursquare Church iyoborwa na Bishop Prof. Fidele Masengo. Chance yavuze ko gukorera Imana nk’umugabo n’umugore ari umuhamagaro bafite kandi bifuza gukomeza kubaka ubwami bw’Imana bahereye mu rugo rwabo. Yagize ati: “Turashaka gukomeza gukorera Imana turi couple, kuko iyerekwa dufite ari ukubaka ubwami bw’Imana duhereye mu muryango wacu, nk’uko Bibiliya ibivuga mu gitabo cya Yosuwa.”
Igitaramo cya Easter Jubilee Music Gathering giteganyijwe muri BK Arena gitegerejwe na benshi nk’umunsi udasanzwe wo kuramya Imana, kwizihiza Pasika no guhurira hamwe mu byishimo by’umuziki wa Gospel. Ben na Chance batangaje ko amakuru arambuye ajyanye n’iki gitaramo azatangazwa mu minsi iri imbere.

Usibye ibikorwa byabo bwite, Ben na Chance banaririmba muri Alarm Ministries kandi basengera muri CityLight Foursquare Church

Ben na Chaance bazwi nk’umugabo n’umugore bamaze imyaka icumi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

