Ubutumwa bwo gushima Imana bwumvikanye mu ndirimbo “Nzahora Nshima” ya Philadelphia Choir Adepr Nyamata
Mu majwi n’injyana inogeye amatwi, Korali imaze kubaka izina mu Rwanda yagarukanye indirimbo igaruka ku gitambo cya Yesu Kristo n’urukundo rwe rwatumye abantu babona agakiza, igashishikariza abakristo gukomeza gushima Imana no kwizirika ku musaraba ndetse bakiringira urukundo rwe rudacogora.
Mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda hakomeje kumvikana indirimbo zifasha abakristo kwegera Imana no gukomeza urugendo rwabo rwo kwizera. Muri izo ndirimbo harimo iri kwigarurira benshi yitwa “Nzahora Nshima” ya Korali Philadelphia ibarizwa muri ADEPR Nyamata, indirimbo igaruka cyane ku gushimira Yesu Kristo ku bw’igitambo cye cyazanye agakiza ku bantu.
Iyi ndirimbo igaragaza ko Yesu Kristo, Intama y’Imana, yemeye kuva mu bwiza bwo mu ijuru kugira ngo aze gucungura abantu. Ubutumwa bwayo bugaragaza ko ku bw’urukundo rwe n’imibabaro yanyuzemo ku musaraba, abantu babonye agakiza, umunezero n’umudendezo, bityo bagahinduka abana b’Imana.
Mu majwi anogeye amatwi, abaririmbyi bagaragaza umutima w’ishimwe n’icyubahiro baha Yesu Kristo n’umusaraa watumye umwanzi sekibi atabigarurira. Amagambo ayigize ashishikariza abakristo guhora bashima Imana ku bw’urukundo rwayo rudacogora no gukomeza kwizirika ku musaraba, aho baboneye ubuzima bushya.
Philadelphia Choir yo muri ADEPR Nyamata ni imwe mu makorali azwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Iyi korali imaze igihe ikora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zitandukanye zigamije kubaka imitima y’abakristo no kubibutsa gukomeza kwizera no kwiringira Imana mu buzima bwa buri munsi.
Yashinzwe mu mwaka wa 1992 itangirana abaririmbyi 32 gusa. Uyu munsi iyi korali imaze gukura cyane, ifite abaririmbyi barenga 100 kandi imaze gukora indirimbo zisaga 200 zifasha abakristo gukomera mu kwizera no gukomeza urugendo rwo kwizera Imana
Indirimbo “Nzahora Nshima” ikomeje kugera ku mitima ya benshi bayumva, cyane cyane abakristo bashaka indirimbo zibafasha kuzirikana ku rukundo rwa Kristo. Ubutumwa bwayo bwibutsa abantu ko ku bw’igitambo cya Yesu batakiri imbata z’icyaha ahubwo babaye abacunguwe, bityo bagomba guhora bashima Imana no kuyihimbaza iteka.
Kanda hano urebe indirimbo “Nzahora Nshima” ya Philadelphia Choir
