I Brussels hategerejwe ijoro ridasanzwe ryo kuramya Imana hamwe na Israel Mbonyi
Umuramyi ukunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, ategerejwe mu gitaramo gikomeye kizabera mu mujyi wa Brussels mu Bubiligi, igitaramo cyiswe “Israel Mbonyi Live in Brussels.” Iki gitaramo gitegurwa na Team Production kikaba kigamije guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki wa gospel batuye i Burayi ndetse n’abandi bazaturuka hirya no hino.
Nk’uko bigaragara ku makuru yatangajwe n’abateguye iki gikorwa, iki gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026, kikazatangira saa kumi z’umugoroba (16h00). Abakunzi b’umuziki wa Israel Mbonyi bazahurira muri Hotel Dolce La Hulpe, ahazabera igitaramo kizaba kirimo ibihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza Imana.
Iki gitaramo gitegerejwe na benshi cyane cyane Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Burayi, aho Israel Mbonyi azataramira imbaga y’abantu aririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo izamumenyekanishije mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga. Indirimbo ze zagiye zifasha benshi mu bihe bitandukanye byo gusenga no kwegera Imana.

Abateguye iki gitaramo batangaje ko ari umwanya mwiza ku bakunzi b’umuziki wa gospel wo guhura, gusabana no kuramya Imana mu buryo budasanzwe. Bavuga ko biteguye gutanga serivisi nziza ndetse n’ahantu hatunganijwe neza kugira ngo abazacyitabira bagire ibihe byiza kandi bibafitiye umumaro mu buryo bw’umwuka.
Ku bazitabira iki gitaramo, kwinjira byashyizwe ku ma-euro 50, aho amatike azafasha abifuza kuba mu gitaramo kubona umwanya hakiri kare. Abifuza amakuru arambuye cyangwa kugura amatike basabwe kuvugana n’abateguye igitaramo kuri nimero yatanzwe.Iki gitaramo cya Israel Mbonyi Live in Brussels gikomeje kuvugisha benshi mu bakunzi b’umuziki wa gospel, aho benshi biteze ko kizaba kimwe mu bitaramo bikomeye by’umuramyi Israel Mbonyi mu Burayi, kikaba kizagaragaramo ubuhanga bwe mu kuramya no gutuma abantu benshi bagira ibihe byimbitse byo kwegera Imana.
“Israel Mbonyi Live in Brussels”: Ibyo wamenya ku gitaramo gitegerejwe na benshi


Israel Mbonyi ategerejwe i Brussels mu gitaramo gikomeye cyo kuramya Imana

