Amavubi yegukanye igikombe cya gatatu mu mateka (AMAFOTO)
1 min read

Amavubi yegukanye igikombe cya gatatu mu mateka (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yegukanye FIFA Series imaze iminsi ibera mu Rwanda, iba igikombe cya gatatu yegukanye mu mateka.

Ni nyuma yo gutsinda Estonia ku mukino wa nyuma ibitego bibiri ku busa.

Iri rushanwa mpuzamahanga rya gicuti rimaze iminsi ribera mu Rwanda, ryasojwe uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 30 Werurwe 2026 aho Amavubi yageze ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutsinda Grenada 4-0, yaje kongera gutsindwa na Kenya 3-0 mu mukino w’umwanya wa 3.

Umutoza Stephen Constantine 11 yabanjemo ku mukino wa Estonia yasezereye Kenya, nta mpinduka n’imwe yari yakoze.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye ishaka igitego ariko kurema amahirwe afatika bibaza kugorana.

Amahirwe akomeye u Rwanda rwabonye ni ku munota wa 31 bahise banabyaza umusaruro, ni ku mupira wahinduwe na Joy-Lance Mickles maze Biramahire Abeddy ahita ashyira mu izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuha ari 1-0.

Igice cya kabiri u Rwanda rwagitangiranye imbaraga maze ku munota wa 51 babona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Leroy-Jacques Mickles ku mupira yari ahawe na Bizimana Djihad.

Amavubi yakoze impinduka za mbere ku munota wa 65, Phanuel Kavita, Jojea Kwizera na Biramahire Abeddy bavuyemo hinjiramo Manzi Thierry, Byiringiro Lague na Hakim Sahabo.

Ni nako nyuma Mugisha Gilbert na Joy-Slayd Mickles baje kujyamo havamo Leroy-Jacques Mickles na Joy-Lance Mickles.

Amavubi yashatse igitego cya gatatu ariko kirabura ni nako Estonia yashatse impazamarira biranga. Umukino warangiye ari 2-0, Amavubi yegukana igikombe atyo.

Ni igikombe begukanye mu maso ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame warebye uyu mukino aho yari yaje gushyigikira ikipe y’igihugu, n’umukino batsinzemo Grenada na wo yarawurebye.

Kibaye igikombe cya gatatu mu mateka y’ikipe y’igihugu Amavubi ni nyuma ya CECAFA yegukanywe na Rwanda B mu 1999 ndetse n’igikombe cya COMESA cyo muri 2001.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *