Ben & Chance bongeye kumvikanisha ubutumwa bukomeye mu ndirimbo yabo nshya
2 mins read

Ben & Chance bongeye kumvikanisha ubutumwa bukomeye mu ndirimbo yabo nshya

Mu gihe bitegura gutaraamira abakunzi babo banabafasha kwizihiza ibyishimo bya Pasika, abaramyi Ben & Chance bakoze mu nganzo bumvikanisha ubutumwa bukomeye mu ndirimbo yabo nshya bise “Kare Mu Museke,” igaruka ku buzima bwa gikristo.

Itsinda ry’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ben & Chance, ryashyize hanze indirimbo nshya “Kare mu museke”, igamije gukangurira abakristu n’abatuye isi muri rusange guhindura imyumvire bakava ku kwibanda ku by’igihe gito bagahitamo inzira y’ubugingo.

Muri iyi ndirimbo aba bahanzi bagaragaza ishusho y’ubuzima abantu babamo bashishikajwe no gushaka iby’isi, bakagaragaza uko ubuzima bwa buri munsi burangwa no kwirukanka ku nyungu z’ako kanya.

Bati: “Kare m’umuseke njya mbona abantu biruka, bashakana umwete ibyo muri ubu buzima.”

Bagaruka ku myitwarire y’abantu bibanda ku mubiri aho kwita ku by’umwuka, bakabashishikariza guhinduka, bagaragaza ko ibikorwa byinshi by’abantu bigamije inyungu z’igihe gito zidafite umumaro uhoraho.

Ibi babivuga mu magambo bati: “Amanywa n’ijoro oh banyanyagiza imbuto zabo, babibira m’umubiri bashaka inyungu z’igihe gito.”

Ben & Chance basabira abayobozi b’amadini n’abakora umurimo w’Imana gukomera no gukomeza inshingano zabo. Ibi babivuga bagira bati: “Yemwe rubyaro rwa Aroni, namwe batambyi bo muriki gihe, Uwiteka abarebe neza, abuzurize ibigega,” bakomeza basaba ko Imana yabarinda kandi igakomereza imirimo yabo.

Aba baramyi basohoye iyi ndirimbo mu gihe habura iminsi micye ngo bataramire abakunzi babo mu gitaramo bise “Ester Jubilee” kizaba kigamije gufasha abakunzi babo ndetse n’abakristu muri rusange kwishimira izuka rya Yezu Kristu watsinze urupfu. Ni igitaramo kizaba tariki 05 Mata 2026, kugura amatike bikaba byaratangiye.

Ben & Chance ni itsinda rimaze kumenyekana cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, rikaba rizwiho gutanga ubutumwa bwubaka imitima y’abakristu binyuze mu ndirimbo zabo.

Bamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zakunzwe n’abatari bacye, ibintu bikomeje gutuma izina ryabo rikomeza kuzamuka ku rwego Mpuzamahanga binyuze mu bitaramo no mu bihangano byabo, aho bagenda bagira uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza.

Kanda hano urebe indirimbo yabo nshya Kare mu museke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *