Umuramyi Zoravo yatumiwe na Tracy and Rene Patrick mu bihe byo kuramya bizaba intangiriro y’ububyutse mu Rwanda
2 mins read

Umuramyi Zoravo yatumiwe na Tracy and Rene Patrick mu bihe byo kuramya bizaba intangiriro y’ububyutse mu Rwanda

Umuramyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wo muri Tanzania, Zoravo uzwi kandi nka Harun Laston, yatumiwe mu gitaramo gikomeye cy’iyobokamana cyateguwe n’abakozi b’Imana Tracy hamwe na Rene Patrick. Iki gitaramo cyiswe “In Christ Now Worship Experience”, kikaba giteganyijwe kubera muri Crown Conference Hall (Nyarutarama) tariki 10 Mutarama 2026 saa 4:00 PM, aho kwinjira ari ubuntu.

Zoravo ni umwe mu baramyi bafite izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, uzwi mu kuririmba no kuyobora ibihe by’amasengesho mu buryo bukora ku mutima. Indirimbo ze zikorwa mu ndimi ebyiri Icyongereza n’Igiswahili, aho intego ye nyamukuru ari ukwamamaza ubutumwa bwa Yesu Kristu nta mbogamizi z’ururimi.

Abakunzi ba gospel barahamagarirwa kwitabira ibihe bidasanzwe byo kuramya i Nyarutarama

Afatwa nk’umuhamya wa Yesu Kristu binyuze mu muziki wa gospel ugezweho kandi ufite imbaraga mu ivugabutumwa.Mu mwaka wa 2025, Zoravo yakomeje gukora ibikorwa by’indashyikirwa, asohora imishinga ikomeye irimo EP “Once & For All” ndetse n’indirimbo zakunzwe cyane zirimo “Jirani” yakoranye na Elia Mtishibi, “Utukufu Wote”yakoranye na Paul Clement, n’indi ndirimbo “God is Watching” yakoranye na vocal group ye yitwa The Unshakable. Izi ndirimbo zatumye izina rye rikomeza gukwira mu karere no ku rwego mpuzamahanga.Zoravo kandi akomeje kugira icyerekezo cyagutse cyo kugeza gospel y’i Tanzania ku isi yose.

Umuramyi Zoravo mu bihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza

Mu butumwa aherutse gutanga, yagaragaje ko afite umuhamagaro wo gutsinda imipaka y’ururimi, imico, n’akarere, akamamaza ubwami bw’Imana mu mahanga. Ibi byatumye ibikorwa bye bikomeza kwakirwa neza mu bitaramo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.Abateguye iki gitaramo, Tracy na Rene Patrick, batangaje ko gutumira Zoravo biri mu rwego rwo guhuza abaramyi bakomeye bo muri Afurika y’Iburasirazuba, bagafatanya kuzamura izina ry’Imana mu bihugu bitandukanye. Iki gitaramo kikaba gifite intego yo gufasha abantu kwinjira mu mwuka wo kuramya no kwiyereka Imana mu kuri no mu mwuka, nk’uko bikubiye mu murongo wa Bibiliya 1 Abakorinto 1:30 wavuzwe muri gahunda y’iki gikorwa.

Tracy na Rene Patrick batangaje ko iki gitaramo ari umwanya wo guhembuka mu Buryo budasanzwe

Biteganyijwe ko “In Christ Now Worship Experience” izaba umwanya udasanzwe wo kuramya, gusenga, no guhembuka mu mwuka. Abakunzi ba gospel, amakorali, abaramyi, n’abandi bose bakunda ibihe by’iyobokamana barahamagarirwa kuzitabira ku bwinshi. Ubuyobozi bw’iki gitaramo bwemeje ko imyiteguro igeze kure, ndetse ko bazakomeza gutangaza amakuru mashya ajyanye na gahunda yose mu minsi iri imbere.

Umuramyi Zoravo umaze kuba inshuti y’abanyarwanda agiye kugaruka I Kigali

Umuramyi ukomeye Zoravo, yatumiwe mu gitaramo gikomeye cyo kuramya i Kigali

“In Christ Now Worship Experience” izahuza abaramyi bakomeye muri Crown Conference Hall

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *