Ibyishimo By’ingabo Album II ya David Kega ishimangira Ijwi ry’ihumure ku batacitse intege
Umuramyi nyarwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, David Kega, yongeye kugaragaza ubuhanga bwe mu muziki ashyira hanze album nshya yise Ibyishimo By’ingabo Album II. Iyi album ije ikurikira izindi ndirimbo ze zakunzwe cyane, ikaba igamije gukomeza kugeza ubutumwa bw’ihumure n’ibyiringiro ku bayumva.Iyi album igizwe n’indirimbo 12 zirimo “Inzira”, “Ukwiteka”, “Ishmael”, “Ineza yawe”, “Kiruhura”, n’izindi nyinshi zifite ubutumwa bukomeye bwubaka umutima.
Buri ndirimbo igaragaramo ubuhanga bwa David Kega mu guhuza amagambo aramya Imana n’injyana ya gakondo y’Igisirimba ikunzwe cyane mu Rwanda.Mu butumwa buri kuri iyi album, David Kega agaragaza ko yifuza gufasha abakomeje urugamba rw’ubuzima, abibutsa ko Imana iri kumwe na bo.
Yifashishije amagambo yo muri Bibiliya ari muri Romans 8:37 agira ati: “Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze,” agaragaza insanganyamatsiko yo kunesha no kudacika intege.Iyi album kandi igaragaramo ubutumwa bwihariye bwo guhumuriza no gukomeza abantu banyura mu bihe bikomeye, ibibutsa ko batsinda ibigeragezo byose babifashijwemo n’Imana.

Ni ubutumwa bwumvikana cyane cyane ku bantu bakomeje kurwana n’ubuzima ariko bataracika intege.Abasesenguzi b’umuziki bavuga ko iyi album ishobora gukomeza kuzamura izina rya David Kega ku rwego mpuzamahanga, bitewe n’uburyo ayikozemo kinyamwuga n’ubutumwa bufite ireme.Indirimbo
ziyigize zitezweho kwakirwa neza haba mu nsengero, ku maradiyo no ku mbuga nkoranyambaga.Mu gihe abakunzi b’umuziki wa gospel bakomeje kuyitega amatsiko, David Kega akomeje kugaragaza ko afite umuhamagaro ukomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho akoresha impano ye mu gutanga ibyiringiro no gukomeza imitima ya benshi.