Bigizi Gentil yagarukanye indirimbo Gutinda kwa Yesu ihumuriza abategereje isezerano ry’Imana
2 mins read

Bigizi Gentil yagarukanye indirimbo Gutinda kwa Yesu ihumuriza abategereje isezerano ry’Imana

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Bigizi Gentil yongeye gushimangira umutahe we mu gukiza benshi binyuze mu ndirimbo ze ashyira hanze indirimbo nshya igamije guha icyizere abafite ibihe bikomeye mu buzima.

Umuhanzi nyarwanda ukora indirimbo zihimbaza Imana, Bigizi Gentil, yongeye kugaragaza imbaraga mu muziki wa Gospel ashyira hanze indirimbo nshya yise Gutinda kwa Yesu, igamije guhumuriza abantu bategereje isezerano ry’Imana igihe kirekire.

Uyu muhanzi usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje gukoresha impano ye mu gutanga ubutumwa bw’ibyiringiro n’ihumure.

Gutinda kwa Yesu ni indirimbo igaruka ku buzima bw’abantu banyura mu bihe bikomeye bibaza impamvu Imana isa n’itinze kubasubiza. Muri iyi ndirimbo, Bigizi agaragaza ko gutinda kugaragara ku maso y’abantu atari ko kuri ku Mana, kuko ibyo yasezeranyije ibisohoza ku gihe cyayo.

Uyu muhanzi yubakiye ubutumwa bwe ku nkuru yo muri Bibiliya ya Lazaro, aho Yesu yageze i Bethania nyuma y’iminsi ine Lazaro amaze apfuye. Nubwo abari aho batekerezaga ko yatinze, Yesu yaramuzuye, agaragaza ko nta kidashoboka ku Mana n’iyo byaba byatinze mu maso y’abantu.

Mu magambo aririmba, Bigizi Gentil agira ati: “Gutinda kwa Yesu ntikumubuza gukemura ibibazo,” akomeza ashishikariza abumva indirimbo ze kudacika intege, ahubwo bagakomeza kwizera no gutegereza kuko Yesu aracyari mu nzira.

Ubu butumwa bwakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel bashima uburyo abahuza n’ukwizera.

Bigizi Gentil asanzwe azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Yesu Arabaruta, Ntacyo Mfite, Biragatsindwa, Imvugo Yiwe n’izindi, aho akunda kwibanda ku nsanganyamatsiko z’ukwizera, kwiringira Imana no kubaho ubuzima bufite intego.

Ibi byatumye agenda yigarurira imitima y’abakunzi b’uyu muziki mu Rwanda no hanze yarwo.

Mu gihe umuziki wa Gospel ukomeje kwaguka mu Rwanda, Bigizi Gentil akomeje kugaragara nk’umwe mu bahanzi bafite intego yo gukoresha umuziki nk’igikoresho cyo kwigisha no guhumuriza abantu.

Indirimbo Gutinda kwa Yesu ije ishimangira umuhamagaro we wo gukomeza kubwira abantu ko Imana itajya yibagirwa isezerano ryayo, kabone n’iyo ryaba rimaze igihe kirekire ritegerejwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *