Emmy Vox agarukanye imbaraga nshya mu muziki abinyujije muri “Intango” album ikoranye ubuhanga budasanzwe
Umuramyi Emmy Vox yashyize hanze album nshya yise “Intango”, igikorwa gikomeye kigaragaza intambwe nshya mu muziki we wo kuramya no guhimbaza Imana. Iyi album ije mu gihe abakunzi be bari bamaze igihe bategereje indi ndirimbo nshya yanditswe nuyu muramyiAlbum “Intango” igizwe n’indirimbo 15 zitandukanye, zirimo izo yakoranye n’abaramyi batandukanye.
Muri izo ndirimbo harimo nka “Ukwiriye”, “Nakwitura Iki”, “Ni Yesu”, “Ndakuzirikana” ndetse n’izindi zigaragaza ubutumwa bwimbitse bwo kwizera, gushima no kwiringira Imana.Mu gukora iyi album, Emmy Vox yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Gabriella, Dorcas, Rhoda Kanyana, ndetse na bamwe mu bahanzi bazwi mu karere, ibintu byatumye iyi album irushaho kugira uburemere n’ubwiza mu buryo bw’amajwi n’imiririmbire.

Ku bijyanye n’ikorwa ry’amajwi (audio production), iyi album yakozwe na Big Tunez Studio ku bufatanye na Moriox Music, naho amashusho (video) ayoborwa na Kayitare Steven. Ibi bigaragaza ko iyi album yitondewe cyane mu buryo bw’ubunyamwuga kugira ngo igere ku rwego mpuzamahanga.
Emmy Vox asanzwe azwiho gukora indirimbo zifasha abakristo kwegera Imana no gukomeza ukwizera kwabo, kandi iyi album nshya “Intango” ikomeje uwo murongo, aho igaragaramo ubutumwa bwo gutangira bundi bushya ubuzima bwo kwizera no kwishimira ubuntu bw’Imana.
Emmy Vox yashyize hanze album nshya “Intango”
Abakunzi b’umuziki wa Gospel bakomeje kwakira neza iyi album nshya, bayishimira uburyo ifite ubuhanga n’ubutumwa bwubaka. Biteganyijwe ko izakomeza kumenyekanishwa ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki ndetse no mu bitaramo bitandukanye mu gihe kiri imbere.