“Kanguka” na “Uruta Sogokuruza Abraham” Zibimburiye EP Nshya ya Chorale Siloam zikomeje guhindura ubuzima bwa benshi
2 mins read

“Kanguka” na “Uruta Sogokuruza Abraham” Zibimburiye EP Nshya ya Chorale Siloam zikomeje guhindura ubuzima bwa benshi

Itsinda rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana rya Chorale Siloam ryatangaje ku mugaragaro intambwe nshya mu rugendo rwaryo rwa muzika, nyuma yo gushyira hanze EP nshya bise “Ndi Uwa Kristo.” Uyu mushinga mushya ugaragaza ubudacogora bw’iri tsinda mu gutanga umuziki wa Gospel ufite ireme, ugamije gukomeza kwamamaza ubutumwa bw’ibyiringiro, kwizera no kwegera Imana.Mu rwego rwo gutegura abakunzi babo iyi EP nshya, Chorale Siloam yamaze gushyira hanze indirimbo ebyiri zikubiye kuri uyu mushinga ari zo “Kanguka” ndetse na “Uruta Sogokuruza Abraham.”

Izi ndirimbo zakiriwe neza cyane n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, benshi bagaragaza ko zigaragaza ubuhanga buhanitse mu miririmbire ndetse n’ubutumwa bwimbitse bwubakiye ku Byanditswe Byera.Indirimbo “Kanguka” ni ubutumwa bukangurira abantu gukanguka mu buryo bw’umwuka no kumvira ijwi rya Yesu Kristo.

Chorale Siloam Yahisemo Gutanga Ubutumwa Bukomeye Binyuze Mu EP “Ndi Uwa Kristo”

Ubutumwa buyikubiyemo bushishikariza abakristo kwisuzuma no gukomeza urugendo rwabo rwo kwizera, ibintu bituma iba indirimbo ifasha benshi mu bihe byo kuramya no kwihererana Imana ikaba mu ndirimbo zikoze neza zayobowe na Jado sinza.“Uruta Sogokuruza Abraham” igaruka ku gukomera kw’Imana n’ubutware bwayo burenze ibisekuru byose. Iyi ndirimbo yubakiye ku nsanganyamatsiko yo kwibutsa abakristo ko Kristo ari we shingiro ry’ubuzima kandi ko amasezerano y’Imana ahora ahamye uko ibihe biha ibindi.

EP “Ndi Uwa Kristo” itegerejweho kuzagira uruhare runini mu muziki wa Gospel, cyane cyane kubera uburyo Chorale Siloam ikomeje guhuza uburyo bwo kuririmba muri korali n’imiririmbire igezweho. Abakunzi b’iri tsinda bakomeje kugaragaza ibyishimo n’amatsiko ku ndirimbo zisigaye kuri uyu mushinga, bavuga ko ibyo bamaze kumva bitanga icyizere cy’umusaruro ukomeye.

EP “Ndi Uwa Kristo” ya Chorale Siloam Yakiriwe Neza n’Abakunzi ba Gospel

Mu gihe Chorale Siloam ikomeje imyiteguro yo gushyira hanze EP yose ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, yakomeje gusaba abakunzi bayo gukomeza kuyiushyigikira no kumva izi ndirimbo zatangiye kujya hanze. Binyuze muri uyu mushinga, iri tsinda rikomeje gushimangira umwanya waryo nk’ijwi rikomeye mu muziki wa Gospel, riharanira kugeza ubutumwa bwa Kristo kure binyuze mu miririmbire yaryo yihariye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *