Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 26 Gicurasi
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 26 Gicurasi

Turi ku wa 26 Gicurasi 2026.
Uyu munsi wizihizwa nk’uwahariwe abantu bafite imisatsi itukura ariko y’umwimerere. (World Redhead Day)
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1929: Aloys Bigirumwami yimikiwe kuba umupadiri.
1918: Repubulika Iharanira Demokarasi ya Georgie yaravutse.
1986: Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wagaragaje ibendera ryawo.
2008: Umwuzure ukomeye wibasiye u Bushinwa uhitana abantu 148 abandi barenga miliyoni 1,3 ubakura mu byabo.
Mu muziki
1994: (…)

Turi ku wa 26 Gicurasi 2026.

Uyu munsi wizihizwa nk’uwahariwe abantu bafite imisatsi itukura ariko y’umwimerere. (World Redhead Day)

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Philip

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1929: Aloys Bigirumwami yimikiwe kuba umupadiri.

1918: Repubulika Iharanira Demokarasi ya Georgie yaravutse.

1986: Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wagaragaje ibendera ryawo.

2008: Umwuzure ukomeye wibasiye u Bushinwa uhitana abantu 148 abandi barenga miliyoni 1,3 ubakura mu byabo.

Mu muziki

1994: Michael Jackson yashyingiranywe na Lisa Marie Presley, umukobwa w’umuhanzi Elvis Presley. Aba bombi baje gutandukana nyuma y’umwaka umwe bashakanye.

Abavutse

1909: Adolfo López Mateos wayoboye Mexique.

1977: Luca Toni, Umutaliyani wubatse ibigwi mu mupira w’amaguru mu Ikipe ya Bayern Munich na Juventus de Turin.

Abapfuye

1939: Charles Horace Mayo uri mu bashinze Mayo Clinic.

1969: Allan Haines Loughead, enjeniyeri w’umunyamerika uri mu bashinze ikigo cya Lockheed Corporation cyamenyekanye mu byo gukora indege n’ibyogajuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *