IBARUWA YA NIYIGENA CLEMENT AHAZAZA HE ?

Niyigena amaze imyaka ine muri APR FC nyuma yo kuva muri Rayon Sports Uyu mukinnyi yaciye amarenga ko ashobora kuzatandukana na APR fc
Ibirori bya APR FC byakomereje kuri ‘Mess’ y’Abofisiye bakuru ku Kimihurura, aho ubuyobozi bw’Ingabo bwakiriye abakinnyi, abatoza n’abafana bishimira uko uyu mwaka w’imikino begukanyemo ibikombe bitatu wagenze.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko intego bafite ari ukongera kugarura Perezida Paul Kagame akajya areba imikino ya APR FC no kwegukana CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda kuva tariki ya 18 Nyakanga kugeza ku ya 8 Kanama 2026.
Yasabye ko abana batarengeje imyaka 15 bazajya binjirira ubuntu ku mikino yose APR FC yakiriye, ariko bakaba bambaye amabara yayo.
Ubuyobozi bwa APR FC bwashimiye abakinnyi n’abagize ‘staff’ tekinike yayo, bubaha ibahasha mu kubashimira ku bikombe bitatu batwaye.