Umuhoza Barbara yavuze ko gatanya idakuraho agakiza ahubwo ikibazo ari ukwiyemeza kureka impano Imana yaguhaye
3 mins read

Umuhoza Barbara yavuze ko gatanya idakuraho agakiza ahubwo ikibazo ari ukwiyemeza kureka impano Imana yaguhaye

Umukozi w’Imana akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Umuhoza Barbara, yavuze ko gatanya idakwiye gufatwa nk’impamvu ihita ituma umuntu atakaza agakiza cyangwa impano yahawe n’Imana, asaba Abakirisitu kwirinda gucira imanza abahuye n’iki kibazo.

Umuhoza, uzwi cyane mu murimo wo gusemura mu Zion Temple Celebration Center, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE Sports Club, ashingira ku bunararibonye bwe bwite ndetse n’ibyo yagiye abona mu buzima bw’Abakirisitu.

Yavuze ko nubwo umuntu yaba umushumba cyangwa umukozi w’Imana, akomeza kuba umuntu ufite amarangamutima n’ibibazo by’ubuzima bishobora kumugeraho.

Ati: “Mbere y’uko umuntu aba umushumba, agira inshingano mu rusengero aba ari umuntu. Twese turi abantu. Nubwo afite uwo mwambaro w’igishumba ni umuntu ufite amarangamutima, aho avuka n’ibindi.”

Umuhoza kandi yavuze ko hari amatorero aho umuntu watandukanye n’uwo bashakanye ashobora gutereranwa, aho kumufasha gukira ibikomere no gukomeza ubuzima bwe bw’umwuka.

Ati: “Hari insengero iyo umuntu akoze gatanya bamutenga ariko uwo muntu kenshi baramutenga ntibanamukurikirane ngo bamwomore umutima, akibura, agatakara, akagwa.”

Imana yanga gatanya, ariko ntabwo yanga abayikoze

Umuhoza yemera ko gatanya ari ikintu Bibiliya idashyigikira, ariko ashimangira ko gutandukana n’uwo mwashakanye bidakwiye guhinduka urubanza ruhoraho ku muntu cyangwa kumwambura agaciro ke imbere y’Imana.

Ati: “Bibiliya ivuga ko Imana yanga gatanya ariko ntabwo yanga abayikoze.”

Yongeyeho ko agakiza k’umuntu katagomba gushingira ku irangamimerere rye, ahubwo ko umuntu ashobora gukomeza gukorera Imana nubwo yaba yaranyuze muri gatanya.

Yagize ati: “Guca muri gatanya ntabwo bigukuraho agakiza kawe kereka iyo wowe ugashyize hasi. Ntabwo bigukoraho impano Imana yaguhaye kandi ntabwo iba yagutaye.”

Umuhoza kandi yasabye abantu kwirinda guca imanza ku bibazo by’ingo z’abandi, kuko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma urugo rusenyuka zitajya zishyirwa ku karubanda.

Covid-19 yamufashije guhangana n’ingaruka za gatanya

Umuhoza yavuze ko we ubwe yanyuze muri gatanya mu myaka irindwi ishize, ariko igihe cya Covid-19 n’ingamba za Guma mu Rugo bikamufasha kugira umwanya wo gutekereza no guhangana n’ibyo yari arimo.

Yabigarutseho agira ati: “Cya gihe cyakabaye cyaranyishe kikanzahaza, cyabaye turi muri Covid. Guma mu rugo njye yampaye umwanya wanjye bwite wo kubana n’icyo kintu.”

Yavuze ko muri icyo gihe ari bwo yatangiye kwandika igitabo cye cya mbere, Shaped, avuga ko kwandika ibyo umuntu afite ku mutima bishobora kumufasha gutunganya ibitekerezo no guhangana n’agahinda.

Yaburiye abitegura gushaka kutiyerekana uko batari

Umuhoza avuga ko imwe mu mpamvu zituma ingo zimwe zisenyuka ari uko ibibazo bitangira kugaragara mu gihe cyo kurambagizanya, ariko ababitegura gushakana bakabyirengagiza.

Yagize ati: “Iyo ubajije abakoze gatanya niba icyo bapfuye haricyo yari yarabonye mbere, akubwira ko hari akantu yabonye kera arakirengagiza bageze mu rugo kiba ikintu kinini.”

Kuri we, abantu bakwiye kwinjira mu rushako bazi neza uwo bagiye kubana na we, aho kwiyerekana mu isura itandukanye n’uko bari mu buzima busanzwe kugira ngo bemerwe n’uwo bakundana.

Umuhoza kandi asaba abantu guha icyubahiro abahuye na gatanya, bakirinda kubashyira ku karubanda cyangwa kuvuga amabanga y’ingo zabo, kuko hari ingaruka bishobora kugira ku buzima bwabo no ku mibanire yabo mu gihe kizaza.

Nubwo yatandukanye n’uwo bashakanye, avuga ko bakomeje kubahana kandi buri wese agakomeza inshingano ze, ibintu agaragaza nk’urugero rw’uko gutandukana bidakwiye guhita bihinduka urwango cyangwa intambara hagati y’abahoze ari abashakanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *