Mbere ya Worship Legacy Season 7, Gisubizo Ministry yagaragaje umusanzu wa Channy Umurisa mu kwandika indirimbo nziza.
Umuramyi akaba n’umwanditsi w’umuhanga mu ndirimbo zo kuramya Channy Umurisa yashimiwe na Gisubizo Ministries ku ruhare rwe mu kwandika indirimbo n’ibindi byinshi.Gisubizo Ministry ikomeje gushyira ahagaragara abantu bagize uruhare rukomeye mu murimo wayo, mu gihe yitegura igitaramo gikomeye Worship Legacy Concert Season 7 giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026.
Muri abo yashimiye harimo Channy Umurisa, umuramyi n’umwanditsi w’indirimbo wagaragaje uruhare rugaragara mu muziki wo kuramya Imana.Mu butumwa bwa Gisubizo Ministry yagaragaje Channy nk’umunyamuryango umaze igihe muri uyu muryango, uzwiho kwicisha bugufi, kugira ubugwaneza ndetse no kugira ishyaka ryo gukorera Imana binyuze mu mpano y’umuziki.
Gisubizo yashimangiye ko ubwitange bwe n’umutima wo gukorera Imana ari bimwe mu bimugira umuntu w’agaciro muri uyu murimo.Channy Umurisa kandi azwi nk’umwanditsi w’indirimbo ufite impano yo kugeza ubutumwa bwubaka ku bantu.

Channy Umurisa yagaragajwe nk’umwe mu bafite uruhare mu murimo wa Gisubizo Ministry
Indirimbo ze ziganisha ku byiringiro, kuramya, urukundo no kwiringira Imana, aho we abona umuziki nk’uburyo bwo kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu no kubafasha gukomera mu rugendo rwabo rwo kwizera.Mu ndirimbo yanditse cyangwa yagize mo uruhare mu harimo Amfitiye Byinshi,” “Nzaririmba,” “Humura,” “Amaso Yarabibonye,” “Nabihariye Yesu,” “Urakwiriye Gushimwa” ndetse na “Inshuti Nziza.”Izi ndirimbo zigaragaza uruhare rwe mu guteza imbere indirimbo zirimo ubutumwa bwibutsa abantu ineza y’Imana no kuyiringira mu bihe bitandukanye.
Gisubizo Ministry yashimiye Channy Umurisa ku ruhare rwe mu guteza imbere indirimbo zo kuramya
Iri shimwe rya Gisubizo Ministry rije mu gihe Worship Legacy Concert Season 7 yegereje, nyuma y’uko hatangajwe amakuru y’iki gitaramo n’uko amatike ari kugurishwa. Muri iki gitaramo, Channy azagira uruhare mu kuramya no kuyobora indirimbo. Ibi bituma uruhare rwe mu gitaramo ruba igice cy’ingenzi mu myiteguro y’uyu mugoroba wo kuramya.Worship Legacy Concert Season 7 iteganyijwe ku wa 13 Nzeri 2026 muri Camp Kigali, saa kumi z’umugoroba, ikaba itegurwa na Gisubizo Ministry ku bufatanye na Jambo Events.
Amatike ari mu byiciro bitandukanye birimo Silver, Premiere, Gold na Platinum, ndetse hari n’ibiciro byihariye ku bayagura hakiri kare. Mu gihe igitaramo kigenda cyegereza, Gisubizo Ministry ikomeje kumenyekanisha abantu n’impano zabo, mu rwego rwo gutegurira abazakitabira umwanya wihariye wo kuramya no guhimbaza Imana.
Channy Umurisa agiye kongera kugaragara muri Worship Legacy Concert Season 7
