Elayono Worship Family yahishuye abaramyi bazitabira “Ndi Uwe Live Concert Edition 3” ihereye kuri Papi clever na Dorcas
Elayono Worship Family igiye kongera gusangiza abakirisitu umwanya w’ivugabutumwa mu ndirimboItsinda ry’abaramyi n’abaririmbyi rya Elayono Worship Family, rizwiho gukoresha umuziki mu kuyobora abantu mu kuramya no kwegera Imana, ryateguye igitaramo gikomeye cyiswe “Ndi Uwe Live Concert Edition 3”, kizaba ku wa 17 Ukwakira 2026, muri New Life Bible Church i Kigali.Iki gitaramo kizatangira saa 15:00, aho abakunzi b’umuziki wo kuramya n’abasanzwe bitabira ibikorwa by’ivugabutumwa bazahurira mu bihe byo guhimbaza Imana.
Abateguye iki gikorwa batangaje ko kwinjira ari ubuntu, bityo bakaba bakomeje gutumira abantu b’ingeri zitandukanye kuzitabira.Elayono Worship Family ni itsinda ry’Abakristo rikorera mu Rwanda, rikunze gusobanura ko atari korali gusa, ahubwo ko ari umuryango wibanda ku kuramya, kubaka ubumwe no gufasha abantu kurushaho kwegera Imana binyuze mu ndirimbo n’ibihe byo kuramya.Muri iki gitaramo, umwe mu bazayobora abitabiriye mu kuramya ni Papy Clever & Dorcas, abaramyi bazwi mu muziki wa Gospel mu Rwanda.
Ku nshuro ya gatatu, Elayono Worship Family igiye gutegura “Ndi Uwe Live Concert”
Kuba aba bahanzi baratumiwe muri “Ndi Uwe Live Concert Edition 3” bigaragaza ko iki gikorwa kigamije guhuza impano zitandukanye mu rwego rwo gutanga ubutumwa bwubaka ukwizera.Elayono Worship Family imaze kumenyekana cyane binyuze mu bikorwa byayo byo kuramya no mu ndirimbo zirimo “Ndi Uwe,” “Mwami Mana” na “Hosanna.” By’umwihariko, “Ndi Uwe” ni izina ryahujwe cyane n’ibikorwa by’iri tsinda, ndetse rikaba ari na ryo ryahawe uruhererekane rw’ibitaramo byaryo.
Elayono Worship Family yatangaje “Ndi Uwe Live Concert Edition 3” izitabirwa na Papy Clever & Dorcas

Abategura iki gitaramo kandi bagaragaza ko intego atari ugukora igitaramo cy’umuziki gusa, ahubwo ari ugutanga umwanya wo gusenga, kuramya no kongera gukangura inyota yo gushaka Imana. Ni muri urwo rwego “Ndi Uwe Live Concert Edition 3” itegerejwe nk’umwe mu myanya uzahuza abakirisitu n’abakunzi ba Gospel mu kuramya hamwe.
Mu gihe hasigaye igihe gito ngo iki gikorwa kibe, Elayono Worship Family ikomeje guhamagarira abantu kuzitabira ku bwinshi ku wa 17 Ukwakira 2026, saa 15:00, muri New Life Bible Church, aho Papy Clever & Dorcas bazifatanya na bo mu gutanga umwanya wihariye wo kuramya no guhimbaza Imana.
Amafoto: Papi clever na Dorcas mu bihe bitandukanye byo kuramya

