Rabagirana Festival 2026: Igiterane cya Gospel kigiye kuzana amahirwe mashya mu burezi n’imibereho myiza
Sion Fondation yatangaje ko igiterane cya Rabagirana Festival 2026, giteganyijwe kubera mu Karere ka Bugesera ku Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026, kitazibanda ku muziki wa Gospel gusa, ahubwo kizaba n’urubuga rwo kugeza ku Banyarwanda amahirwe atandukanye agamije guteza imbere imibereho yabo.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri Dove Hotel i Kigali, ku wa Gatanu tariki ya 28 Kanama 2026, cyahuje abayobozi ba Sion Fondation, abafatanyabikorwa, abahanzi n’itangazamakuru.
Kimwe mu byagarutsweho cyane ni ubufatanye na Chancern International, yatangaje gahunda yo gufasha Abanyarwanda barenga 1,000 kubona amahirwe yo kwiga muri kaminuza no mu mashuri y’imyuga.
Uhagarariye uyu muryango yavuze ko gahunda idateganyijwe gusa ku bantu badafite akazi, ahubwo n’abasanzwe bakora bashobora kuyibonamo amahirwe igihe bujuje ibisabwa kandi gahunda y’akazi kabo itabangamiye imyigire.
Aya mahirwe agenewe abantu bafite imyaka iri hagati ya 18 na 35, aho bamwe baziga imyuga mu gihe cy’amezi make, mu gihe abandi baziga muri kaminuza bitewe n’icyiciro n’amasomo bahisemo.
Abazatoranywa bazagira uruhare mu kwishyura amafaranga make buri kwezi, hanyuma nyuma yo kurangiza amashuri bakazagira uruhare mu gusubiza amafaranga azafasha abandi kubona amahirwe yo kwiga. Aya masezerano ateganya uburyo bwo kwishyura budafite inyungu.
Chancern International yavuze ko ikomeje gukorana n’ibigo bitandukanye by’amashuri mu Rwanda, kandi ko kugeza ubu imishinga yayo imaze gufasha abantu barenga 9,000. Rabagirana Festival izaba kandi ifite igikorwa cy’ubufasha mu bwiteganyirize n’ubwisungane.
Abategura iki giterane batangaje ko i Bugesera abantu 2,000 bazishyurirwa EjoHeza, mu gihe abandi 1,000 bazahabwa ubufasha bwo kwishyurirwa Mutuelle de Santé. Sion Fondation yavuze ko ibi bikorwa bizakomeza no mu tundi turere, uko Rabagirana Festival izagenda igera mu bice bitandukanye by’igihugu.
Abahanzi bitabiriye iki kiganiro, barimo MD (Mugemana Dieudonné) na Gaby Irene Kamanzi, bashimangiye akamaro ko gukomeza guteza imbere umuziki wa Gospel. MD yasabye itangazamakuru kurushaho gushyigikira no kugeza umuziki wa Gospel ku bantu benshi, by’umwihariko urubyiruko.
Ku ruhande rwe, Gaby Irene Kamanzi yashimiye Sion Fondation ku gitekerezo cyo kwegera abantu bo mu turere dutandukanye, avuga ko bizafasha abahanzi guhura n’abakunzi babo imbonankubone. Rabagirana Festival 2026 izahuza umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana n’ibikorwa bigamije kuzamura imibereho y’abaturage.
Ku wa 6 Nzeri 2026, i Bugesera hategerejwe igiterane kizaba kirimo ubutumwa, umuziki wa Gospel ndetse n’amahirwe mu burezi no mu bwisungane.
Sion Fondation ivuga ko intego nyamukuru ari ugukora Rabagirana Festival nk’urubuga rutanga ibyishimo n’ubutumwa bwiza, ariko kandi rukagira uruhare rugaragara mu guteza imbere imibereho n’ejo hazaza h’Abanyarwanda.




